Me Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye amashyaka avuga ko arwanya Leta y’u Rwanda
Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana cyane ku maradiyo mpuzamahanga mu biganiro byitabazwagamo amategeko, umwe mu babaye hanze y’u Rwanda akabana na bamwe mu bayobozi b’amashyaka ahakorera, yavuze ko aba bayobozi birirwa babeshya, ko nta bushobozi n’umurongo wa politiki uhamye bafite, ku buryo bayobora u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Me Uwizeyimana yavuze ko ayo usanga avuga ko azaza guhatana mu matora yo mu mwaka w’2017, ari ukwishika bikomeye.
Yagize ati “Si amashyaka ni nka butike, amahirwe yabo yo muri 2017 ari munsi ya zeru, ikikubwira ko izo butiki zizaba zitarahombye ni iki ?”
Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru
Amashyaka y’umwiryane
Uwizeyimana yasobanuye ko aya mashyaka ataya agaciro kuko ubwayo nta bwumvikane buyarangwamo. Yagize ati “Nakubwiye ko zabaye butiki sinibuka umubare wayo ni nka 22 cyangwa 23, ziriya butiki zabo zirimo imisate.”
Akomeza agira ati “Ntiwumvise ko bashaka imishyikirano na leta ? Babanje se bo bagashyikirana bo ubwabo. Uzafate Ganasa na Twagiramungu ubageranye, urebe hirya gato nusanga umwe atanize undi uzangaye. Kandi bose bakubwira ko barwanya Leta bashaka guhindura ibintu. Ibyo bakora ni ukwikinisha muri politiki.”
Bumwe ngo mu bushobozi aba bashinze aya mashyaka bafite ngo ni ubwo kwangiza. Ubu bushobozi ngo bugaragazwa n’ukuntu bafata abantu bafite impamyabumenyi zo hejuru bakabaheza hanze babasezeranya imyanya mu buyobozi batarabona.
Ikindi ngo ni uko hari bamwe mu bantu bagiye bohereza bagatera gerenade mu Rwanda. Yasabye leta ko ibishoboye yashaka ukuntu ifata ingamba ikazana aba bantu bakomeza gushukwa kuko harimo abenshi bafite icyo bamarira igihugu.
Yavuze ko abashinga aya mashyaka usanga harimo ababa bafite impapuro mpuzamahanga zibafata , ariko ngo bagamije kubwira abazungu ko bazira impamvu za politiki.
Abandi Me Uwizeyimana yagaragaje ko arabahunga ubutabera bwabakurikiranaho icyaha cya Jenoside.
Yagize ati “ Abantu bapfuye muri iki gihugu si umusozi wabagwiriye, barimo n’abo bashinga ayo mashyaka ngo bashaka no kuyobora.”
Aya mashyaka kandi ngo usanga nta gahunda ihamye afite. Ngo muri politiki za bo nk’irya Twagiramungu[RDI], ngo usanga harimo ko ngo Habyarimana na Sendashonga bapfuye, mu gihe muri FDU usanga bavuga ko ngo Ingabire Victoire afunze.
Ku bavuze ko bafatanyije na FDRL, Uwizeyimana yavuze ko ibyo bakora nta nyungu bazagira, ati “ Ngo urashaka kurwana ukisunga FDRL, mubona se irwana ijya ku Gisenyi cyangwa igenda ijya Walikare.”
Evode yanavuze ko yasabwe gufatanya na bamwe mu bashinze aya mashyaka , ariko ngo ntiyarikubyemera ngo umutwaro wa Jenoside bakekwaho bawumukoreze.
Me Uwizeyimana, ubu ufite akazi k’amezi atandatu muri Minisiteri y’Ubutabera ariko ashobora kongererwa amasezerano, yavuze ko mu bamwumvaga mu bihe byashize, hakaba hari uwabifashe nabi, yavuze ko amusabye imbabazi.
Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu busitani bwa Hoteli la Palisse i Nyandungu kuko ngo Evode ariho aba, kandi akaba ari we ku giti cye washakaga kugikoresha.
Source: Igihe.com