GLPOST

Leta ya Kagame irigiza nkana ariko nayo yemeje ko abaturage ibihumbi 16 baburiwe irengero muri Ngororero!

Ngororero : Abaturage ibihumbi 16 bimukiye ahatazwi, none hafashwe ingamba zikomeye 

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko hari abaturage bayinga ibihumbi 16 bakavuyemo bajya gutura ahataramenyeka mu buryo bubateye impungenge, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ikavuga ko uburyo abantu bimukamo bukwiye guhinduka bikajya bikorwa mu buryo bworohereza aho ava n’aho ajya guhanagana amakuru.

 

Umuyobozi w’aka karere Ruboneza Gedeon yagaragaje ko hari bamwe mu baturage bajya gutembera mu ntara y’uburasirazuba bagerayo bagasanga hameze neza, bagahita bigumirayo ndetse bagatumaho imiryango yabo ikabasangayo.

 

Gusa ku rundi ruhande, uyu muyobozi agaragaza impungenge zikomeye z’uko hari abashobora kwitwaza ibi bagahita bakatira mu bindi bihugu, birimo na Congo. Yagize ati : “Basigaye bajya za Kibungo, za Nyagatare na za Gatsibo…umuntu yajyayo agiye gutemberayo yasanga hameze neza akigumirayo agahamagara n’umuryango we ukamusangayo… ariko ikibazo dufite ntituramenya niba bose ariyo bajya. Hari igihe bamwe bavuga ngo niyo bagiye wenda bakikatira n’izindi nzira za Congo, bakigira iyo hirya.”

 

Inzego zibanze muri aka karere zemeza ko hari ikiswe “ikaye y’umudugudu” gifasha umukuru w’umudugudu kumenya umuturage we ugiye n’ugarutse, gusa magingo aya aba bayobozi bavuga ko bagifite ikibazo cyo kumenya ukuri kw’abavuga ko bagiye na cyane ko nta buryo bwo kubaza abayobozi b’aho agiye niba koko nabo babakiriye iwabo kuko hakiri ikibazo cyo guhanahana amakuru.

 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James avuga ko ubusanzwe umuturage wese yemerewe gutura no gutembera aho ashaka, gusa agashimangira ko hakwiye kubaho uburyo bwo guhanahana amakuru y’abantu bimuka yaba abajya mu bindi bice by’igihugu ndetse n’abajya mu bihugu byo mu karere.

 

Yagize ati “Umuturage ugiye kwimuka avuga aho agiye mukahamenya kugira ngo anagira ikibazo uzamenye aho ubariza, bityo tukaba dufite records (amakuru) z’umutu aho wimutse aho yagiye gutura. Nonese nyine ejo nihagira uwo mutu akakubeshya ati ngiye muri Gatsibo kandi agiye muri FDLR ?…Ni byiza ko abantu bacu bimuka, aho bashaka gutura ni uburenganzira bwabo, ariko bamenyeshe ubuyobozi aho bagiye.”

Minisitiri Musoni avuga ko amakuru y’abantu bagiye akwiye kuva mu ikaye y’umukuru w’umudugudu akagera ku karere na cyane ko abayobozi batwo bafite uburyo bavugana bityo umuyobozi umwe akamenyesha undi ko hari umuturage we wimukiye mu karere ka mugenzi we, undi nawe akamumenyesha ko yahageze.

 

Uretse no mu Rwanda, Minisitiri ahamya ko n’ibihugu byo mu karere bifitanye imikoranire n’u Rwanda ku buryo inzego z’ibihugu nazo zahana amakuru y’uwimutse. Impamvu zatumye abantu hafi ibihumbi 16 bimuka muri Ngororero bajya mu bice bitandukanye, zishobora gushakirwa ku buto bw’ubutaka kuko muri aka karere kilometero kare imwe ituweho n’abantu 450, hataretswe n’impungenge y’uko hari abashobora gusanga abavandimwe babo muri Congo na cyane ko aka karere kagaragaje ko ariko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bakiri mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.

 

fabricefils@igihe.com
Igihe.com

Exit mobile version