Ngororero, Akarere gafite benshi muri FDLR abako bagize icyo basabwa

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yavuze ko mu bibazo Akarere gahanganye nabyo, harimo no kuba ariko karere gafite umubare munini w’abantu bari mu mutwe wa FDLR, ibyo bituma mu nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze bose bagiranye, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, basaba abaturage kugira uruhare mu gutahuka kw’abari muri uwo mutwe.

 

Ruboneza yagize ati“Ubu aka karere mureba niko gafite abantu bari muri FDLR benshi mu Rwanda (…), n’abayobozi babo (FDLR) ni abaho, abenshi.”

 

Uyu muyobozi w’Akarere yagaragaje impungenge z’uko hari abaturage bashobora kuba bashukwa n’ababo bari muri FDLR, gusa yemeza ko hari ingamba Akarere kafashe zirimo no gusaba abaturage gukangurira abo mu miryango yabo bari muri uyu mutwe ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo no gutera gerenade zica abantu mu Rwanda, gutahuka. SOMA INKURU YOSE

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo