Ngororero: ngo icyayi kigiye gusimbura ibihingwa ndandurarugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko igice kinini cy’ubutaka bwahingwagaho ibirayi n’ibigori mu Mirenge ya Kavumu na Sovu kigiye guhingwaho icyayi ndetse ngo n’imirimo yo kubarura ubwo butaka kugira ngo abahatuye bimurwe hubakwe uruganda rw’icyayi yahise itangira.

Ku kibazo cy’uko abaturage bashobora guhura n’inzara kuko aho bahingaga ibyo kurya bagiye kuhahinga igihingwa cy’icyayi, Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo cy’inzara bazagira kuko bazabona akazi mu guhinga icyo cyayi, bityo bakabona amafaranga abatunga.

Ubusanzwe mu Mirenge ya Buhanda na Kabaya y’Akarere ka Ngororero niho hahingwaga icyayi cyajyaga gutunganyirizwa kuruganda rwa Rubaya, ari narwo rwonyine ruri mu Karere ka Ngororero.

Ubwo Minisitiri Musoni yasuraga aka karere mu mpera z’icyumweru gishize yatanze igitekerezo cyo kongera ubutaka buhingwaho icyayi ashingiye ko ubu gihingwa ku buso bwa buri hasi ya hegitari ibihumbi bibiri (2,000 ha) kandi ngo isuzuma ryagaragaje ko cyakwera kuri hegitari ibihumbi icumi.

http://www.umuseke.rw/ngororero-ubuso-bunini-bwahingwagaho-ibiribwa-bugiye-guhingwaho-icyayi/

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo