GLPOST

Ng’ukubise imbwa aba ashaka sebuja wayo. Babuze Rujugiro batangirira ku bintu bye none badukiriye abantu be!

Umu Avoka wa Rujugiro yitabye Urukiko nyuma y’iminsi 13 afunzwe n’ubushinjacyaha

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2013, Me Ndibwami Alain yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aho akurikiranyweho ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano mu icungwa ry’imitungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Ubwo yageraga mu cyumba cy’iburanisha cy’urwo rukiko, Me Ndibwami yamenyeshejwe ibyaha aregwa, uhagarariye ubushinjacyaha muri urwo anasobanura uburyo ibyo byaha byakozwe.

Aho yavuze ko ibyaha Me Ndibwami Alain akurikiranyweho bishingiye ku nyandiko ( Procuration Generale) imuhesha ububasha bwo gusinya ku nyandiko zijyanye n’imitungo ya Rujugiro, yakorewe mu birwa bya Maurice ikanashyirwaho umukono na Noteri wo muri ibyo birwa mu mwaka w’2009.

Ngo iyo nyandiko imaze igihe ikoreshwa ariko ngo Mucyo Rutishisha wari umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, uvugwa ko ari we wayakiriye akanayisinyaho kugirango igire ububasha bwo gukoreshwa ku butaka bw’u Rwanda, ngo akaba ahakana yivuye inyuma ko umukono uyiriho atari uwe, ngo ndetse uko izina rye ryanditseho akaba atari ko aryandika, bityo Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Mu mwanya muto Me Ndibwami yafashe wo kuvuga, yasobanuye koko uburyo iyo nyandiko yamugezeho, anemeza ko yasinyweho na Mucyo Rutishisha, anavuga ko kuba abihakana byaba biterwa n’impamvu eshatu :

1. Kuba hashize igihe kirekire (Imyaka 5) ku buryo ngo yaba atibuka inyandiko zose yasinye,

2. Kuba nta nyungu Mucyo Rutishisha yaba afite mu kwemera uwo mukono uri kuri iyo nyandiko,

3. Kuba Mucyo yarabajijwe niba Me Ndibwami yaba yaramunyuze mu maso akabihakana kandi yabanje kuvuga ko atanamuzi.

Ikipe y’Abavoka bane (4) bari bayobowe na Me Athanase Rutabingwa usanzwe anayobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda, yahise ifata umwanya igaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma Me Ndibwami afungwa by’agateganyo.

Me Rutabingwa yagaragarije Urukiko ko Me Ndibwami yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ngo hatubahirijwe ingingo ya 45 n’iya 46 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho bavuga ko ukurikiranyweho icyaha ahamagarwa hakoresheje urwandiko ruhamagaza, urwandiko rutumira, urwandiko ruzana ku gahato cyangwa urwandiko rwo gufata.

Aha akaba yasobanuye ko Me Ndibwami yafashwe n’abantu bamukuye mu kazi ke (muri Cabinet d’Avocat ye), bamushyira mu modoka ntawe umweretse inyandiko iyo ari yo yose, aboneraho ko gusa Urukiko ko rwamurekura agakurikiranwa ari hanze cyangwa se akarekurwa ashyiriweho amabwiriza (Conditional Release).

Me Ndibwami Alain yatawe muri yombi kuwa 14 Ugushyingo 2013, Pariki imenyesha urugaga rw’Abavoka ifungwa rye kuwa 22 Ugushyingo 2013, ibi ngo bikaba binyuranyije n’amategeko agenga Urugaga rw’Abavoka, kuko ryo riteganya ko mbere y’uko Umwavoka afungwa bibanza kumenyeshwa umuyobozi w’Urugaga.

Abafatanyije na Me Rutabingwa bagaragaje ko kugeza ubu nta n’icyaha Me Ndibwami yakabaye ashinjwa, ngo kuko inyandiko mvugo y’umuhanga wasuzumye inenge y’iyo nyandiko, igaragaza ko mu izina mazina y’uyihakana (Mucyo Rutishisha), rimwe muri yo bigaragara ko inyuguti 3 muri 5 ari we wazanditse, irindi na ryo rikagaragaza ko 6muri 7 ari we wazanditse.

Bakomeje basaba urukiko ko rutashingira ku buremere bw’icyaha buvugwa n’ubushinjacyaha ngo bafunge Me Ndibwami, ngo kuko icyaha aregwa atari cyo gikomeye mu biteganwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, banatanga ingero z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze kandi ari cyo gikomeye kurusha gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rwasubitse urubanza, rukazasubukurwa kuwa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013 nyuma ya saa sita, hasomwa umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Me Ndibwami Alain mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Exit mobile version