Ni kuki Kagame n’ ibinyamakuru bye bishima iyo havutse irindi shyaka hanze ariko bakarakara iyo hari Ishyaka rivuze ko rizataha?

ishema-congress-feb-2014RDI-Montreal

 

Nyuma yaho tuboneye itangazo ridasinye rivuga ko Dr. Paulin Murayi yiyemeje gushinga ishyaka rye akava muri RNC, Kagame n’ibinyamakuru bye bari kubyinira ku rukoma. Iki kikaba ari ikimenyetso kindi kerekana ko Kagame n’agatsiko ke batifuza ko hanze haba amashyaka akomeye ashobora gukorera hamwe ku bintu bimwe na bimwe. Icyo twakwisabira Kagame n’ibinyamakuru bye nuko bajya bishimira na mashyaka yo hanze yiyemeje kuza guhangana nawe kandi adahuje ibitekerezo nawe tukaba twizera ko bazashyira amananiza kuri Padiri Nahimana maze bakamworohereza agasesekara i Kigali yemye ndetse bakanareba ukuntu borohereza Faustin Twagiramungu nawe akazagaruka guhangana na Kagame mu matora yo mu 2017.

 

Dore bimwe byanditswe mu binyamakuru bya Kagame bamaze kumva ko Dr. Paulin Murayi  yashinze ishyaka rye akava muri RNC:

 

Ikinyamakuru Igihe

Amakimbirane muri RNC yatumye umukwe wa Kabuga n’umugore we begura ku myanya y’ubuyobozi

 

Ikinyamakuru Imirasire

Ishyaka RNC ryacitsemo ibice ribyara umukeba

 

Ikinyamakuru Rushyashya

Ishyaka RNC bararihunga uko bwije n’ uko bukeye

 

Dore bimwe byanditswe mu binyamakuru bya Kagame bamaze kumva ko Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana Thomas rigiye gutaha mu gihugu:

 

Irebere hasi ibyo ibinyamakuru bya Kagame byanditse Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana rimaze kuvuga ko rizagera mu Rwanda mbere ya 28 Mutarama 2016, ibi bikaba bigaragaza ubwoba Kagame n’ agatsiko bagira iyo bumvise amakuru badashaka. Ntibizabatangaze rero nimubona ibi binyamakuru bya Kagame bikajije umurego mu kwikoma Padiri Nahimana n’ ishyaka Ishema kuko badashaka ko hari umuntu waturuka hanze agiye guhungana na Kagame:

 

Ikinyamakuru Rushyashya

Kiliziya Gatolika yagushije ishyano : Padiri Thomas NAHIMANA waminuje mu nyigisho z’ amacakubiri arashaka kuba Perezida wa Repubulika (Igice cya kabiri)

 

Ikinyamakuru Imirasire

 

Undi mukandida w’ifuza gusimbura Nyakubahwa Paul Kagame muw’ 2017 yamenyekanye, ngo aragera i Kigali vuba

 

Padiri Thomas Nahimana akomeje guhigira hasi no hejuru abazamujya inyuma mu matora

 

Ikinyamakuru Isango Star

Padiri Nahimana Thomas ariyemeje aje gukorera politiki ‘yo guhangana’ mu Rwanda

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo