Nyuma yaho tuboneye itangazo ridasinye rivuga ko Dr. Paulin Murayi yiyemeje gushinga ishyaka rye akava muri RNC, Kagame n’ibinyamakuru bye bari kubyinira ku rukoma. Iki kikaba ari ikimenyetso kindi kerekana ko Kagame n’agatsiko ke batifuza ko hanze haba amashyaka akomeye ashobora gukorera hamwe ku bintu bimwe na bimwe. Icyo twakwisabira Kagame n’ibinyamakuru bye nuko bajya bishimira na mashyaka yo hanze yiyemeje kuza guhangana nawe kandi adahuje ibitekerezo nawe tukaba twizera ko bazashyira amananiza kuri Padiri Nahimana maze bakamworohereza agasesekara i Kigali yemye ndetse bakanareba ukuntu borohereza Faustin Twagiramungu nawe akazagaruka guhangana na Kagame mu matora yo mu 2017.
Dore bimwe byanditswe mu binyamakuru bya Kagame bamaze kumva ko Dr. Paulin Murayi yashinze ishyaka rye akava muri RNC:
Ikinyamakuru Igihe
Amakimbirane muri RNC yatumye umukwe wa Kabuga n’umugore we begura ku myanya y’ubuyobozi
Ikinyamakuru Imirasire
Ishyaka RNC ryacitsemo ibice ribyara umukeba
Ikinyamakuru Rushyashya
Ishyaka RNC bararihunga uko bwije n’ uko bukeye
Dore bimwe byanditswe mu binyamakuru bya Kagame bamaze kumva ko Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana Thomas rigiye gutaha mu gihugu:
Irebere hasi ibyo ibinyamakuru bya Kagame byanditse Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana rimaze kuvuga ko rizagera mu Rwanda mbere ya 28 Mutarama 2016, ibi bikaba bigaragaza ubwoba Kagame n’ agatsiko bagira iyo bumvise amakuru badashaka. Ntibizabatangaze rero nimubona ibi binyamakuru bya Kagame bikajije umurego mu kwikoma Padiri Nahimana n’ ishyaka Ishema kuko badashaka ko hari umuntu waturuka hanze agiye guhungana na Kagame:
Ikinyamakuru Rushyashya
Ikinyamakuru Imirasire
Padiri Thomas Nahimana akomeje guhigira hasi no hejuru abazamujya inyuma mu matora
Ikinyamakuru Isango Star
Padiri Nahimana Thomas ariyemeje aje gukorera politiki ‘yo guhangana’ mu Rwanda