Ntwari John William yatangiye agira ati: “Urebye iyi gahunda Ndi Umunyarwanda ifite izina ryiza rwose ariko wereba ibiganirwamo ibikorwamo ugasanga biganisha u Rwanda mu mpanga icyo mvuga umuhanga umwe yaravuze ngo akaga isi ifite si abakora ibi ahubwo nababona ibibi bikorwa bagaceceka. Abantu benshi babona ko iyi gahunda uburyo ikorwa n’uburyo ivugwamo bitagamije ikiza ariko bagatinya kubivuga. Yego abanyamahanga bahaye ibitari amoko babiha uburemeye bukomeye cyane bituma haza umwiryane mu banyarwanda kuko mbere nago tuzi nagato mu mateka aho abatutsi abatwa n’abahutu bigeze barwana….”