GLPOST

N’iki kihishe inyuma y’ubutumwa Umuherwe Perezida Kagame yageneye Igisirikare na Polisi? Abamufasha guhonyora abanyarwanda nibo bonyine bamubabaje!

Gen. Kayonga arihe?

Gen. Kayonga mwamushyize he?

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw’ishimwe inzego z’igisirikare na Polisi by’u Rwanda mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2013, abashimira umurava, ubwitange n’ikinyabupfura byabaranze muri uyu mwaka usozwa, anabaha ubutumwa bubasaba kuzitwara neza mu mwaka wa 2014 twitegura kwinjiramo.

 

Dore ubutumwa nyirizina uko buteye :

 

Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, ndetse no mu izina ryange bwite n’umuryango wange, nifurije mwese abakora mu nzego z’umutekano, abagore n’abagabo, umunsi mukuru mwiza wa Noheli ndetse n’umwaka mushya wa 2014 wuzuye ubukire.

 

Umwaka dusoza wabaye ikindi gihe cyo gukorera ibyiza abaturage b’u Rwanda ndetse no guharanira inyungu z’igihugu cyacu. Umwe wese muri mwebwe yagize uruhare rukomeye n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi b’abanyamahanga bakomeje kubwa neza mu mbibi z’igihugu cyacu.

 

Abaturage b’u Rwanda barabashimira gukora mutizigama kwanyu, ubwitange, ndetse no kwiyemeza mukomeje kugira.

 

Guverinoma n’ubuyobozi by’u Rwanda mu nzego zitandukanye babashimiye kuba mwarasohoje ubutumwa bwanyu bw’ibanze aribwo ; kurinda ubutaka bwacu ndetse munakumira ibikorwa byose byahigaga igihugu cyacu.

 

Uruhare rwanyu mu bikorwa by’imibereho n’ubukungu biciye muri gahunda zitandukanye mwishyiriyeho, nka ; Icyumweru cyahariwe ingabo, ndetse n’ishami rishinzwe ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagize uruhare rukomeye mu gutuma tugera ku ntego y’iterambere ryacu ry’igihugu twiyemeje.

 

Hanze y’imipaka yacu, ndashaka kubashimira guhozaho mu guharanira ubunyamwuga, disipuline, ndetse no kutarekera gucyemura ikibazo cy’umutekano haba mu karere no ku Isi hose batajya hirya y’amahame, inyungu n’ibyingenzi ku gihugu cyacu.

 

Benshi muri mwe ntabwo mubasha kuba muri kumwe n’imiryango yanyu muri ibi bihe by’ibyishimo by’imisni mikuru, nyamara kubwo kutirebaho kwanyu imiryango myinshi y’abanyantege nke irabasha gukomeza kubaho no kurokoka urugomo n’akarengane. Ni uko kwiyemeza gutuma Ingabo na Polisi biguma kuba umufatanyabikorwa wizewe mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’Isi.

 

Icy’ingenzi cyane uku gufasha kwa kure y’iwanyu, gukiza ubuzima bw’abandi bantu hanze y’imipaka yacu, bitwibutsa abo turi bo nk’abantu. Biturindira isomo twigishijwe n’amateka yacu, kandi tukarushaho gukomeza intego n’icyerekezo.

 

Reka mfate uyu mwanya nibuke bagenzi bacu bagiye batakaza ubuzima bwabo bari mu kazi bakorera igihugu, haba mu rugo ndetse no mu butumwa hanze muri 2013. Ubwitange bwabo ntabwo bwabaye imfabusa ; bazahora bibukwa kandi bubahwa n’urungano ruto rw’abakunda igihugu.

 

Dutangira umwaka, reka mbasabe mwese gukomeza urwego rw’ubunyamwuga, ikinyabupfura no gukunda igihugu mwagaragaje mu 2013. Hejuru ya byose ariko ndabasaba kuzakomeza ikituranga cy’ibanze, Ubunyarwanda bwacu.

 

Ndabasaba ko mwagumya guharanira indngagaciro zacu zidufasha kugera ku ntego zacu muri 2013 ndetse n’umwaka wabanje, arizo ; kutirebaho icyubahiro, kudacika intege ndetse no kwicisha bugufi mu bandi.

 

Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane nyinshi. Uko biri kose tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, inararibonye, no kudacika intege, tuzatsinda.

 

Uretse no kuba tuzakira izo ngorane ; gukorera hamwe no gukunda igihugu n’ubushake, tuzagera no kubikomeye haba ku Rwanda ndetse no ku batuye isi bose muri rusange.

 

Perezida Kagame aramukanya n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba

 

Perezida Kagame n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana

 

Perezida Kagame hamwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda

 

 

Ingabo z’u Rwanda

 

Perezida Kagame hamwe n’abapolisi bakuru bo mu bihugu bitandukanye ubwo bari mu Rwanda mu masomo

 

 

Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi b’ingabo ubwo hatangizwaga ishuri rikuru rya gisirikare i Kinigi muri Musanze

 

Abapolisi b’u Rwanda

 

Exit mobile version