None iyo RPA/RDF na M23 ntibiherutse gutsirwa muri Congo? Erega ntagora gahanze!

Iyo RPA ya 1994 iba RDF ya none byari kugenda bite?Mu myaka 20 ishize, Igisirakare cy’u Rwanda (RDF) cyagize n’uruhare mu kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ubwo cyari kizwi ku izina rya RPA, cyanyuze mu mpinduka zinyuranye zigaragara ku ruhando mpuzamahanga ndetse no ku isi aho ubu RDF igira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

RDF ishimirwa ku bw’ uruhare ikomeje kugira mu kubungabunga amahoro muri Sudani, Haiti, ndetse vuba aha hiyongereye na Repubulika ya Centrafrique.

Hagati aho ariko Umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ujya unenga ingabo z’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru The East African, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita yasubije ibibazo bitandukanye bijyanye na RDF anagaruka ku bivugwa kuri Congo ndetse na FDLR.

Yatangiye asobanura ko ingabo za RPA zimaze gutsinda Guverinoma yakoze Jenoside, hakurikiyeho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo zatsinzwe ndetse bamwe binjizwa no mu gisirikare ; aho ni hagati ya Nzeri n’Ugushyingo mu 1994.

Nzabamwita avuga ko mu 1995, abahoze mu ngabo za FAR bagera ku 1,500 bari bamaze gusubizwa mu gisirikare. Muri bo harimo Colonel Marcel Gatsinzi wanazamuwe mu ntera akagera ku rwego rwa jenerari, yanabaye uwungirije mu buyobozi bwa RDF ndetse aza no kuba Minisitiri w’ingabo.

Kuva mu 2001, abarwanyi bagera ku bihumbi 12,000 ba FDLR bavanywe mu mashyamba ya Congo bagarurwa mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.
Gushyira mu gisirikare abahoze mu ngabo za FAR, aba FDLR n’abandi barwanyi biyemeje kwitandukanya n’abakoze Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo byatumye RDF iba igisirikare gihamye cy’igihugu.

Tugaruye amaso kuri ya RPA yo mu ishyamba na RDF ya none, Nzabamwita avuga ko mu 1994 iyo RPA igira ubushobozi nk’ubwa RDF ya none yari kurokora ubuzima bw’abantu benshi.

JPEG - 91.5 ko
Ibikoresho ntibyari bihagije

Nzabamwita ati “Iyo tugira ubushobozi nk’uko turi uyu munsi twari kurokora ubuzima bw’abantu benshi. Twagendaga n’amaguru ingendo ndende ari nako duhangana n’umwanzi ndetse tunarokora abakorerwaga Jenoside. Mu 1994, Ingabo zakoze Jenoside zari zifite ibikoresho bihagije ndetse n’itumanaho rimeze neza mu gihe RPA bari bake kandi n’ubushobozi buri munsi.”

Ku birego by’impuguke za Loni zishinja ibikorwa bibi Ingabo za RDF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nzabamwita avuga ko ibyo biba bigamije kuyobya kandi ko bidakwiriye RDF.

Ati “RDF izwiho ikinyabupfura ndetse n’uruhare mu bikorwa by’amahoro ku rwego rw’akarere ndetse na mpuzamahanga. Ibyo birego by’abitwa impuguke nta shingiro bifite.”

Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu cya gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bitanga umubare munini mu ngabo za Loni zo kubungabunga amahoro hatabariwemo ubutumwa bwa AU muri Centrafrique, ati “None se n’iki cyatuma RDF ijya mu bikorwa byo kwiba ubukungu bwa RDC ?”

Ku kibazo cya FDLR, Nzabamwita avuga ko igomba kurambika hasi intwaro ubundi bagatahurwa bakajyanwa mu ngando i Mutobo bakigishwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete.

Ati “FDRL igomba gushyira intwaro hasi ikazanwa I Mutobo guhabwa amasomo kugira ngo bashyirwe muri Sosiyete nyarwanda. Byumvikane neza ko binyuze muri gahunda yo kubacyura iterwa inkunga na Banki y’Isi n’abandi bafatanya bikorwa, u Rwanda rwakiriye abagera ku bihumbi 12,000 uhereye mu 2002. Ubu turi ku cyiciro cya 50 aho abarwanyi bose ba FDLR basubijwe mu buzima busanzwe ndetse hari n’abinjijwe muri RDF.”

Kuba u Rwanda rushobora kongera kwinjira muri Congo mu gihe ibyo kurandura FDLR byaramuka byanze, Nzabamwita yavuze ko ICGLR na MONUSCO bahawe inshingano yo kurwanya uwo mutwe bityo u Rwanda narwo rukaba rufite inshingano zo kurinda inkiko n’ubusugire byarwo.

 

Source: Igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo