Perezida Kagame yahaye impunzi zabaga muri Kiyanzi na Rukara ubunani bwo gutura nk’abandi Banyarwanda.
Hashize 18 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 29/12/2013 . Yashyizwe ku rubuga na Nizeyimana · Ibitekerezo 7
Ibi byatanganjwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James kuri uyu wa 28 Ukuboza ubwo hatangizwaga igikorwa kigamije gutuza Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya zari zicumbikiwe mu nkambi za Kiyanzi na Rukara.
James Musoni ageza ijambo rye kuri aba Banyarwanda bagiye gutuzwa
Minisitiri James Musoni yasohoje ubutumwa yahawe n’Umukuru w’igihugu bwo kwifuriza izi mpunzi umwaka mushya muhire zitakitwa impunzi ahubwo zigatuzwa nk’abandi Banyarwanda bose.
Nubwo uyu mwaka turi gusoza wagendekere nabi Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, Perezida wa Repubulika ntiyifuza ko aba Banyarwanda batangira umwaka utaha wa 2014 badafite aho batuye habakwiriye hatari mu nkambi z’impunzi.
Minisitiri Musoni yagize ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yampaye ubutumwa mbazanira bwo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014. Ubwo butumwa ni uko mugiye gutuzwa nk’abandi Banyarwanda aho gukomeza kwitwa impunzi mu gihugu cyababyaye”.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Séraphine Mukantabana wavuze ko nta Munyarwanda ukwiye gufatwa nk’impunzi kandi ari mu gihugu cye, ahubwo agomba kuba atuye nk’abandi bose ndetse anagerwaho na gahunda zose zigenerwa Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “ n’ubwo mwahohotewe mukirukanwa huti huti ariko ntimwabuze aho mujya kuko mwagarutse iwanyu kandi mwakirwa neza. Kuba mwarabanje gucumbikirwa hano rero ntibyari bivuze ko mutari Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu ubu mugiye kujya gutuzwa mu turere mukomokamo ndetse n’utwo mwifuza kubamo, mukareka gukomeza kwitwa impunzi mu gihugu cyanyu”.
Bamwe muri aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batangaje ko bashimishijwe n’ibyo bamaze kwibonera mu gihe kingana n’amezi 5 bamaze muri izi nkambi. Bavuga ko kuba mu Rwanda ntako bisa.
Umubyeyi Gapini Wini yagize ati “ n’ubwo twaje nabi ariko twaje mu gihugu gifite abayobozi bafite umutima wa kimuntu kandi bazi guha agaciro ikiremwamuntu. Turashimira Leta y’ubumwe ku bw’ihumure yaduhaye kuko niyo nkunga ya mbere. Ikindi kandi tuyishimira ni uko tutigeze twicwa n’inzara cyangwa ngo hagire urwara abure ubutabazi.”
Mu Banyarwanda babaga muri izi nkambi twaganirije badutangarije ko bishimiye kuba bagiye gutuzwa nk’abandi Banyarwanda kandi ko bizabafasha gutanga umusanzu wabo muri gahunda zose zigamije guteza imbere igihugu.
Basabye ko byaba byiza bagejejwe aho bazatuzwa vuba kugira ngo bitegure uko bazohereza abana babo ku mashuri mu mwaka w’amashuri utaha uteganyijwe gutangira ku itariki ya 7 Mutarama 2014.
Minisitiri Musoni yasabye aba Banyarwanda kuba inyangamugayo ntibabe nka bagenzi babo bigeze gutuzwa muri 2006 nyamara bakaza kugurisha amasambu bari bahawe bagasubira mu mashyamba yo muri iki gihugu cya Tanzaniya.
Yakomeje abasaba ko hagize uwifuza gusubirayo kureba imitungo ye cyangwa gusura bene wabo yasaba icyangombwa akagihabwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umuganda uba mu mpera za buri kwezi wakorewe ku nkambi ya Kiyanzi ku rwego rw’igihugu aho witabiriwe na Minisitiri James Musoni na Minisitiri Séraphine Mukantabana ndetse na ba Meya b’uturere twose tw’u Rwanda.
Aba bayobozi b’uturere bahise bafata urutonde rw’abazatuzwa mu karere buri wese ayoboye.
Mu Banyarwanda basaga ibihumbi 14 bari birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, abagera kuri 5,887 ni ukuvuga 41% nibo bari basigaye mu nkambi za Kiyanzi na Rukara kuko abandi bagiye basanga imiryango yabo mu duce dutandukanye bagatura.
James Musoni abwira aba Banyarwanda ibikubiye mu butumwa yahawe n’Umukuru w’igihugu
Abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa
Mukantabana Seraphine yabwiye aba Banyarwanda ko nta mpamvu yo gukoeza kwitwa impunzi kandi bari iwabo
Gapini Wini atangaza ko yishimiye iyi mpano bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Abayobozi babanje kwifatanya n’aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzania mu gikorwa cy’umuganda
Minisitiri Mukantabana Seraphine yifatanyije n’aba Banyarwanda mu gikorwa cy’umuganda
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW