Ntabwo ari ugukererwa ahubwo ni ukurambirwa guhatirwa gukora umuganda!

Rutsiro: Bemereye Minisitiri Kamanzi ko batazongera gukererwa umuganda

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro basabye imbabazi Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, bamusezeranya ko batazongera gukererwa umuganda, nk’uko byagenze kuri uyu wa gatandatu tariki 28/12/2013, ubwo yajyaga kwifatanya na bo mu muganda agasanga batarahagera.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman yasabye imbabazi mu izina ry’abaturage kubera ko batinze kugera ahagombaga kubera umuganda.

 

Yagize ati “mu gutinda kuza mu muganda, ntabwo ari ingeso yabaye karande, ni ikintu tugomba guhindura, kandi tubijeje ko bitazongera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukura n'abaturage ayoboye bemereye Minisitiri ko batazongera gukererwa umuganda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura n’abaturage ayoboye bemereye Minisitiri ko batazongera gukererwa umuganda.

Icyakora abaturage bakomeje kugenda biyongera, ndetse bakora n’igikorwa gifatika, aho batunganyije umuhanda wo mu kagari ka Kagusa uhuza uturere twa Rutsiro na Karongi.

 

Bamwe bavuze ko impamvu bakererewe umuganda ari ukubera ko baturutse kure, biyemeza ko ubutaha bazajya bazinduka kugira ngo bagere ahabereye umuganda hakiri kare.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura yashimiye abaje kubafasha gutunganya uwo muhanda kuko ngo bataherukaga kuwukora bitewe n’uko bari bahugiye mu nyubako z’amashuri ndetse no mu bindi bikorwa, ariko bakaba baranze ko umwaka urangira na wo udakozwe. Ahasigaye ngo bazakomeza bahatunganye.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye kuko butuma bagera ku bikorwa binini umwe atakwishoboza.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye kuko butuma bagera ku bikorwa binini umwe atakwishoboza.

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yatanze imbabazi yari asabwe, ashimira abaturage ko n’ubwo bakererewe bagezeho bakaza kandi abashimira n’igikorwa bakoze.

 

Icyakora mbere ngo yari yabarakariye kubera ko abantu umunani barimo Minisitiri Kamanzi na bamwe mu bakozi b’akarere bageze ahagombaga kubera umuganda bagasanga abandi baturage batarahagera bikaba ngombwa ko babanza kubategereza.

 

Yabibukije ko ntawe ukwiye gusunika undi cyangwa ngo amuhutaze amujyana mu muganda ku ngufu, ahubwo ko buri wese akwiye kumva ko kwitabira umuganda ari inshingano ze n’umusanzu aba atanze mu kwiyubakira igihugu.

Batunganyije umuhanda uhuza Rutsiro na Karongi.

Batunganyije umuhanda uhuza Rutsiro na Karongi.

Icyakora ibyo ngo ntibibujije ko buri wese ufite imyaka 18 kugera kuri 65 agomba gukora umuganda. Utawitabiriye nta n’impamvu izwi kandi yumvikana yatumye awusiba akaba ahanishwa amande angana n’amafaranga ibihumbi bitanu, ayo mafaranga agakoreshwa muri cya gikorwa abandi bakoze we atagizemo uruhare.

 

Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’akarere ka Rutsiro kwitabira umuganda, hashyizweho komite zishinzwe umuganda haba ku rwego rw’akarere, ku murenge, ku kagari no ku rwego rw’umudugudu.

 

Abagize izo komite ni bo bakurikirana bakamenya uko abaturage bitabiriye umuganda ndetse n’igikorwa bakoze. Abaturage kandi ngo bazajya bamenyeshwa igikorwa cy’umuganda mbere ho iminsi irindwi kugira ngo hatazagira uhanwa yitwaje ko atamenye ko habaye umuganda.

Bishimiye igikorwa cyagezweho ndetse bacinya n'akadiho.

Bishimiye igikorwa cyagezweho ndetse bacinya n’akadiho.

Umwaka wa 2013 usize abaturage b’akarere ka Rutsiro babashije kwiyubakira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa babinyujije mu miganda. Bimwe muri byo ni nk’inyubako 13 z’imirenge SACCO, ibyumba by’amashuri, ibiro by’utugari, batunganya imihanda ndetse bahanga n’indi mishya.

Malachie Hakizimana

Source: Kigalitoday

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo