Ibisobanuro bya Polisi y’Igihugu ku rupfu rw’umuyobozi waraye wishwe arashwe
Polisi y’Igihugu irahakana amakuru yakwirakwiye avuga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yishwe n’Umupolisi.
Nsengimana Alfred yarashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2014, ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, aravuga ko Nsengimana Alfred atarashwe na Polisi, ahubwo ngo yarashwe n’umucungagereza wa Gereza ya Ruhengeri yari afungiwemo.
Spt Emmanuel Hitayezu yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “yashakaga gutoroka nuko rero umucungagereza bari kumwe abonye agiye kumucika aramurasa.” Spt Hitayezu yongeyeho ko umucungagereza, “yabanje kurasa isasu hejuru ntiyahagarara abonye rero umusizeho nuko aramurasa.”
Nsengimana Alfred ni umwe mu bagize itsinda ry’abantu 14 bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ku itariki ya 26 Werurwe 2014, kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho birimo gukorana n’umutwe wa FDLR.
Nsengimana yarasiwe mu murenge wa Gashaki yabanje kuyobora mbere y’uko yimurirwa mu wa Cyuve.
Abajijwe icyatumye Nsengimana avanwa muri Gereza ya Ruhengeri akajyanwa mu Murenge wa Gashaki ari nawo yaje kugwamo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yasobanuriye iki kinyamakuru ati, “Yari yasohotse muri gereza mu rwego rw’iperereza kuko dosiye ye iracyakorwaho iperereza kuko ntibari baburana mu mizi ubwo rero hari ibimenyetso bindi byari bigishakishwa hanyuma ageze aho yavugaga ko agiye kubyerekanira ahita yiruka ni ko kuraswa”
Abajijwe impamvu abo bacungagereza bamurashe yambaye amapingu aho gukoresha ubundi buryo butari ugusohora amasasu, Spt Hitayezu yavuze ko ubwo bageraga aho bagombaga gukura ibimenyetso bikenewe mu iperereza, nyakwigendera yaahise yiruka cyane bamwirukaho arakomeza ariruka, bigera aho barasa amasasu mu kirere ngo agire ubwoba baranamutangatanga, kugeza ubwo yageze mu ntambwe umucungagereza aba yemerewe kurasa imfungwa itorotse, araswa atyo.
Ipererereza ku iraswa ry’uyu muyobozi ngo rirakomeje.
Nyuma y’ifungwa rya Nsengimana hagati muri Mata 2014, abandi bayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko na Gashaki ndetse n’umukozi w’akarere wari ushinzwe serivisi z’ubutaka nabo batawe muri yombi bakekwaho imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR.
Twitter:Umurengezis