GLPOST

Ntagihe za miliyoni zitanyerejwe. Turisabira Umuseke ko wadukorera iperereza mukumenya aho FPR na Perezida wayo Kagame bakuye imitungo bigwijeho!

Muhanga: Abayobozi banyereje miliyoni zisaga 60 zari zigenewe abaturage

Mbere y’uko dusoza umwaka wa 2013, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagaragaje ko hari amafaranga asaga Miliyoni 60 zari zigenewe gahunda yo guha abaturage nk’ingurane y’imitungo yabo yabaruwe ku hagomba kubakwa urugomero rw’Amashanyarazi rwa Mushishiro yanyerejwe n’abayobozi kuva ku nzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu, imali n’iterambere, Uhagaze Francois mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ejo kuwa gatanu, tariki 27 Ukuboza, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu, imali n’iterambere, Uhagaze Francois yemeye ko aya makosa yo kunyereza amafaranga yabayeho ku bakozi batandukanye bo mu nzego z’Umudugudu, Akagari n’Umurenge.

 

Impamvu nyamukuru ngo ni uko Sosiyete y’Abanyakanada yitwa ‘CIMA’ yatsindiye isoko ryo kubarura imitungo y’Abaturage yarangiza igashyira izo nshingano mu maboko y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

 

Uhagaze yavuze ko bamwe muri aba bayobozi bagiye bakora urutonde rw’abantu bagomba guhabwa ingurane, kuri izo ntonde bagashyiraho n’abantu batabaho hanyuma amafaranga y’abo bantu batabaho yasohoka bakayirira, hari n’andi ariko ngo kugeza n’ubu hataramenyekana abo yahawe.

 

Ubu benshi mu baketsweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga barimo gukurikiranwa n’ubutabera, ariko na ‘CIMA’ yaje guhagarikwa ku isoko yari yaratsindiye.

 

Abantu barenga 80 bakurikiranyweho iki cyaha, 23 muri bo nibo bashyikirijwe ubutabera, abandi birukanye kukazi, abandi bahindurirwa imirimo, ariko ngo hari n’abagishakishwa.

 

Mu bashyikirijwe ubutabera, barimo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, agakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri y’igifungo ariko akaba atarasubije ayo mafaranga yanyereje.

 

Abandi bakozi babiri b’umurenge wa Mushishiro bakekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga bimuriwe mu wundi murenge, ariko bakaba bagikurikiranwa n’inzego z’ubutabera ngo basubize amafaranga baregerwa, gusa kugeza ubu nta n’umwe muri bombi wari wasubiza n’ifaranga rimwe.

 

Uhagaze yabwiye abanyamakuru ko urutonde rw’abaturage bahawe amafaranga y’ingurane batabaho rutaragaragara, ariko amakuru bafite agaragaza ko umubare w’amafaranga yahawe aba baturage batabaho ariwo munini ugereranyije n’amafaranga aba bakozi bariye.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kandi bwasezeranyije abanyamakuru ko amakosa nk’aya atazongera kubaho kubera ko urutonde rw’abaturage bagomba guhabwa ingurane ku mitungo yabo rwanononsowe.

 

Byitezwe ko urugomero rwa Mushishiro ubu rukirimo kubakwa nirwuzura ruzajya rutanga megawati 29 z’amashanyarazi.

Ahari kubakwa uru rugomera.

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Exit mobile version