Icyapa cyariho ba Nyampinga na King James cyavanyweho
cyapa cyo kwamamaza cyariho ba Nyampinga b’u Rwanda 2012 na 2014 Akiwacu Colombe na Kayibanda Mutesi Aurore basoma ku itama umuhanzi King James cyamanuwe. Ni nyuma yo guteza kwibaza kwinshi cyane cyane ku nzego z’abagore mu gihugu n’abaharanira gusigarira umuco nyarwanda.
Kayitesi Goretti ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ‘MIGEPROF’, yabwiye Umuseke uyu munsi ko icyo cyapa kitigeze kimushimisha nawe akikibona, ndetse ko cyari kibangamiye umwari n’umutegarugori w’u Rwanda muri rusange.
Ati “Ibyapa biriho amafoto ameze kuriya ntabwo bikwiye mu Rwanda, nta busobanuro bwiza giha umwari n’umutegarugori w’u Rwanda.”
Kuva kuri uyu wa 09 Gicurasi iki cyapa aho cyari kimanitse mu mujyi wa Kigali cyamanuwe. Kayitesi yatangaje ko iyi foto ntaho yari ihuriye n’ibyo Airtel yatangazaga ko iyo uguze ama unites wongerwa andi, bityo akaba asanga ahubwo barajyaga gukoresha amafoto avuga ubutumwa bashakaga gutambutsa aho gukoresha iyo basomana ku itama kuko ifoto ubwayo ivuga.
Icyapa cyariho aba ba Miss Rwanda n’umuhanzi King James ku Kimihurura
Cyari cyitegeye buri wese uca hano
Buri wese yabashaga guhita akibona
Kimwe n’ahandi cyari kiri mu mujyi wa Kigali, aha kuri Rond point yo ku Kimihurura ahitwa KBC cyavanweho
Photos/ Paul NKURUNZIZA
Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW