Mu mihango yo gusoza icyiciro cya karindwi cy’Itorero Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda 269 baturutse mu bihugu 21 bigize isi bari mu kigo cya Gabiro, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko aho ruri hose rugomba kwiyumvamo Abanyarwanda kandi ko nta Munyarwanda kurusha undi.
Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko mbere muri Leta zabanje itorero ritabagaho.
Yagize ati “Leta yanyu nyakubahwa Perezida ni yo yabashije kwigisha ubunyarwanda ku bu bana b’u Rwanda, tuzakomeza ku buharanira.”
Rugwiro Landry wiga mu Bushinwa, yijeje Perezida wa Repubulika ko nyuma y’iri torero bazakora ibishoboka byose bagateza imbere igihugu cyababyaye.
Yagize ati “Umunyarwanda muzima ukunda igihugu n’abagituye, aharanira guteza imbere igihugu. Twasohokanye ishema tuvuye mu bihugu 21, tugiye gutangiza urugamba rukomeye rwo kwiteza imbere.”
Uru rubyiruko rwabwiye Umukuru w’igihugu ko ibyumweru bibiri rumaze Gabiro rwungutse byinshi kandi rukaba rugiye kubikangurira n’abandi.
Mu migambi bagiye kujyana mu mahanga ngo harimo kwimakaza indangagaciro nyarwanda, kwigisha abo basize hanze gahunda ya ndi umunyarwanda, kuvuguruza ababeshyera u Rwanda, no gukora neza amahanga akigiraho.
Uru rubyiruko rwari mu masibo 9, yiswe amazina ajyanye n’indangagaciro nyarwanda na gahunda ziriho za Leta.
Hari abitwaga isibo y’Ubunyarwanda, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari, Ubwitange, Gukunda umurimo no kuwunoza, Kwihesha agaciro, n’izitwaga Icyerekezo 2020 n’Itorero ry’igihugu.
Minisitiri mushya w’Uburezi, Prof Silas Lwakabamba, wahaye ikaze Perezida wa Repubulika ngo ahe ubutumwa urwo rubyiruko, yatangaje ko itorero ari igikorwa cyahozeho kera mu muryango nyarwanda, bityo iri torero ry’urubyiruko ryateguwe mu rwego rwo kubaka urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, rushishikarizwa kwigira.
Yavuze ko Indangamirwa zahuriye mu itorero mu rwego rwo gusangira amateka n’urubyiruko cyane ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gushishikariza urubyiruko ruba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere no kuba ba ambasaderi b’u Rwanda mu mahanga aho bari.
Uru rubyiruko rero rukaba rusabwa kutazapfunyikira amazi Abanyarwanda, Minisitiri w’Uburezi yabasabye kuba ibisubizo.
Prof Lwakabamba yagize ati “Kuzaba intore zishaka ibisubizo ni cyo dushaka kuri uru rubyiruko, MINEDUC izakomeza kubaba hafi, ibakurikirane.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni we wasoje iri torero, akaba yatangiriye ku rwenya agira ati “Uyu munsi sinaje gusoma amadiskuru, naje kuganira na mwe. [Mu gusetsa] ati ‘Prof Lwakabamba ngira ngo yakwishimira ko hari benshi ubu arusha Ikinyarwanda, yagisomye nabi ariko byatewe n’urumuri ruke!”
Perezida wa Repubulika yibanze cyane ku gaciro ko kugira inkomoko ‘identity’, uburere n’umuco, asaba urubyiruko aho ruri hose bitazarwambura inkomoko y’uko ari Abanyarwanda.
Mu buryo adakunze gukoresha, Perezida Kagame, yavuze ijambo rye ahereye ku bitekerezo byatanzwe na bamwe mu banyeshuri bari barangije itorero.
Umwe mu banyeshuri wiga mu Buhinde, yavuze ko yaje mu itorero kugira asobanukirwe na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ icyo aricyo kandi ngo yarasobanukiwe, uwitwa Nicole Kamikazi ngo yaje kwiga amateka n’umuco no kwiga kurasa, Uwimana Ildephonse we ngo yaje gutandukanya irerero rya kera n’itorero ry’ubu kandi ngo byose yarabyumvise, abandi bavuga ibindi.
Ibyo bitekerezo ni byo Perezida wa Repubulika yahereyeho avuga ijambo rye, [yavuze yegeranye n’urubyiruko arwisanzuyeho], ryashingiye ku kugereranya imibereho y’umuryango n’igihugu.
Perezida Kagame yagize ati “Mpereye kuri ibyo muvuze, buri wese afite aho akomoka, umuryango, cyangwa igihugu nk’umuryango munini, aho uvuka ukomeza kuhitirirwa uko byagenda kose, no mu Rwanda ni uko bimeze, aho uba, aho wavukiye, uri Umunyarwanda.”
Gusa ngo kwitwa Umunyarwanda ntibihagije, ahubwo umuntu agomba no kurukunda nk’ikintu kigufitiye akamaro.
Yagize ati “U Rwanda ruba urwawe, na we ukaba uwarwo. Indangagaciro, inkomoko‘identity’, utagira ‘identity’ agira ibibazo cyangwa undi wese washaka kwiyitirira icyo ataricyo, haba ibibazo. Mu Rwanda n’ahandi hose, ufite uburenganzira bwo kuba wamarayo igihe kingana iki, nta kibazo, ariko utekereza kuba Umunyarwanda ntawakubuza, nta cyo bitwaye.”
Perezida Kagame yavuze ko iby’umuryango ntawe ugomba kubigiraho uruhare kurusha abandi, ngo n’ubwo abagize umuryango bashobora gutandukanira ku bintu binyuranye, nk’ubushobozi n’impano buri wese yaremanywe mu gukora ibintu bitandukanye n’imbaraga, ariko ngo bose ntawuba arusha kuba undi uw’umuryango.
Yagize ati “Ntawe ukwiye kuvuga ngo ni Umunyarwanda kurusha undi, iby’umuryango ntawe ugomba kubirusha undi. Umuntu n’undi baba batandukanye bitewe n’imbaraga, impano, ariko ikintu cyo kuba abanyamuryango barakinganya, nta we ubirusha undi.”
Perezida wa Repubulika agendeye ku gaciro k’umuryango yavuze ko hari kirazira n’indangagaciro, ibi bikaba bituruka ku bintu bitatu aribyo inkomoko, uburere n’umuco.
Yagize ati “Mu rugo, mu miryango tuvukamo tugira uko twifata, wakora ikintu bati ‘sigaho’, hari kirazira. Hari ikizira mu myifatire, mu migirirere ‘taboo.’ Identity, uburere, umuco ni ikintu gikomeye mu buzima bw’abantu ku muntu uwo ariwe wese.
Perezida Kagame yongeraho ati “Ibyo uko ari bitatu ntawe ubigira wenyine turabisangiye. Ibyo bitatu byose iyo ubyumvise, ibindi byose biroroha, ibyo aribyo byose ubishingira kuri ibi bintu.”
Iki kinyabupfura, Kagame yigishaka urubyiruko, yavuze ko gikwiye gufasha abagifite kuba Abanyarwanda bakundana.
Yagize ati “Ukora business utagira identuty, utagira umuco, utagira uburere, urahomba pee ! Na politiki itagira umuco, itagira uburere, irasenya nk’uko yatwishe, ikamara Abanyarwanda. Bwaba ari burere ki, kureba mugenzi wawe ukumva ko ari uwo kwicwa, ni burere ki ? Politike irimo uburere bwiza ni politiki ubonamo mugenzi wawe inyungu aho kumubonamo ikibazo.”
Akoresheje umukino wakinwe n’abo bana bashoje itorero, aho bafashe itenesi riri ku migozi itandukanye buri wese akurura kugira ngo iyo tenesi bagire aho bayigeza itaguye, Perezida Kagame na we yatanze urugero rw’uko inzu zubakwa, n’uko baterura igisenge bakagitereka hejuru.
Yavuze ko uko bakururaga imigozi ngo ako bari batwaye ntikagwe, ari nako abantu bagomba kubigenze bakajyana ntibasobanye mu kubaka igihugu cyabo.
Ati “Kuba muri aha ni uburere babaha babubakamo abantu bazima, ni cyo bivuze nicyo ko itorero rivuze. Aho uri urebe mugenzi wawe wibagirwe izina rye n’aho avuka umubonemo umwe mwaterurana igisenge mukagitereka ku nzu, mutabikoze muzemera munyagirwe.”
Perezida Kagame yakomeje abwira urubyiruko ko aho ruri hose, kugira ikinyabupfura, inkomoko n’umuco bituma rugira inshingano.
Yagize ati “Aho muba hose mwibuke ngo bya bindi bitatu biguha inshingano. Uburere, identity, umuco bishobora kuba indangagaciro, bikaguha inshingano zo kumva ko hari icyo uberaho, ukumva wakirwanira, wagiharanira kuko kikugize na we ukigize. Mushaka kuberaho iki mwebwe ?”
Urubyiruko rwibukijwe ko arirwo ruzaba ruyoboye igihugu mu gihe kizaza, ariko ngo kugira ngo rubigereho hari uko ruzaba rwumva neza inshingano rufite.
Perezida Kagame yagize ati “Mwe ubu muri abana turabaha uburere, aho abayobozi bari ubu, Rucagu, Prof Lwakabamba nanjye, ejo nimwe muzaba muhahagaze, uzajya kuhagarara uhahagararanye iki ? Wumva ute inshingano ufite ? Ni urugendo ‘process’ kandi tugomba gukomeza gutera intambwe muri urwo rugendo.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’Indangamirwa ko buri wese, n’ubwo Abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye, ntawajya kwiyamamaza avuga ko azakorera u Rwanda nabi, ashaka kooreka Abanyarwanda, ngo buri wese yifuza ibyiza ahubwo bagatandukanira ku buryo bizagerwaho.
Ati “Hari ibitekerezo dutandukaniyeho, ariko hari n’ibyo tudatandukaniyeho, ‘kwifuriza u Rwanda ikiza’.”
Perezida Kagame yongeye gusaba urwo rubyiruko kumenya agaciro igihugu cyabahaye bajya kwiga mu mahanga, bityo ngo bagomba kuhakura ubumenyi aho kuhigira imico mibi idahwitse.
Ati “Ntiwakora uregendo rwo kujya kwiga muri Amerika ngo ujye kwiga imico mibi wari bwige no mu Rwanda nta kiguzi utanze, hanze bigisha byinshi bitewe n’urwego rw’iterambere bagezeho, mugomba kwiga ibyagirira igihugu cyanyu akamaro.”
Urubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika ngo rugomba kumva ko rushoboye, umuco wo gusabiriza ugacika.
Yagize ati “Kwisuzuma uko umeze, n’iyo waba ukora ibyiza ukarushaho, ni byo biguhesha agaciro ni yo mpamvu mwahisemo kuza hano, ntimuzangize ayo mahirwe mwahawe, muhe agaciro uko kuza kwanyu kuko mubikwiye.
Kubona ibintu byoroshye ntibishoboka, amahirwe ni rimwe kuri miliyoni, n’iyo ubibonye ntibiramba. Bisaba gukora kandi ubushobozi turabufite.
Ibi ndabibabwira nk’Abanyarwanda ariko na none nk’Abanyafurika. Iyo murebye, turashoboye nka bariye twirirwa dusabirizaho dushaka ubuzima…. nimutekereze…..muribaza gusaba abantu mushobora gukora nk’ibyo nabo bakora?”
Photos/PPU
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW