Uko imyaka ishira indi igataha, abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda cyane cyane ababa aho batagikoresha buri munsi mu bihugu hirya no hino ku isi bagenda bibagirwa bimwe ku muco n’ururimi rwabo gakondo. Ku ntego yo kubibakomezamo, Froduald Harelimana abandikira ibitabo bitandukanye ku Kinyarwanda n’u muco nyarwanda. Ibi bitabo bikubiyemo inyigisho nyinshi kandi nziza.
Byanditse mu nteruro ngufi z’imivugo ku buryo bworohera kandi buryohera abasomyi b’ikigero icyo aricyo cyose kuva ku wiga ikinyarwanda kugeza kuwakizobereyemo. Ibi bitabo bigamije gufasha abantu mu bumenyi bw’umuco, mu mvugo z’imbonezamubano zikoreshwa ari mu biganiro imuhira, mu kuvugana n’abandi mu Kinyarwanda haba mu biganiro imuhira n’ababari kure, haba no mu mahuriro nko mu mihango mbonezamubano by’abanyarwanda. Binafasha kandi gusobanukirwa n’imvugo zimwe na zimwe bumva cyangwa basoma mu itangazamakuru no mu bindi bitabo. Abari barabuze aho basoma iby’umuco nyarwanda barahishiwe. «Ntihazagire uwicwa no kutabimenya»!
Byongeye kandi, muri ibi bihe hari byinshi bitanya abanyarwanda, ibi bitabo bifasha abashaka ibyo basoma kubyo abanyarwanda bahuje bishingiye ku muco n’ururimi kavikire buri wese yakwisangaho.
Horana Ijambo |
Nkuzimanire |
Nkurahurire ku muco |
Bihige |
$10.00 | $20.00 | $15.00 | $20.00 |
Uyu mwanditsi amaze gusakaza Ibitabo bine ku muco nyarwanda ku nsanganyamatsiko zijyana kandi zuzuzanya.
- Nkurahurire ku muco (1998): Ni igitabo gikubiyemo byinshi birimo ubumenyi bw’u Rwanda n’ikinyarwanda, umuco n’imibereho nyarwanda bishingiye ku mazina, umulyango, uburere, imirimo n’umusabano by’abanyarwanda.
- Horana Ijambo (2002): Ni igitabo cyibanda ku ijambo mu mvugo, ibiganiro n’imbonezamubano mu banyarwanda
- Nkuzimanire (2002): Nii igitabo ku mafunguro n’umusabano by’abanyarwanda.
- Bihige (2012): Ni igitabo ku bisimba n’ibiguruka biboneka i Rwanda n’icyo byakwungura abantu mu mico n’imibereho. Ibyo bitabo byose byanditse kandi mu nganzo y’imivugo yoroheje ku buryo bworoheye buri wese uvuga ikinyarwanda. Bimwe birimo n’abashusho y’ibivugwamo.
Kugura ibi bitabo
Nk’uko bamwe babyumvise ku maradio VOA Kirundi-Kinyarwanda na Radio Itahuka, menyesha abantu nkoresheje internet akaba ari nabwo buryo abatumiza ibitabo bakoresha. Mu muco wa kinyarwanda kandi, abantu barabwirana bakanafashanya. Bityo rero, umenye ko mbifite azi uwabikenera yamufasha kubimutumiriza no kubimugezaho. Nshobora kwakira ubwishyu kuri personal check (muri USA gusa), na Money Order, Moneygram,, Western Union na Paypal ahandi.
Horana Ijambo |
Nkuzimanire |
Nkurahurire ku muco |
Bihige |
|
|
|
|
$10.00 | $20.00 | $15.00 | $20.00 |
Ibi binagabanya inzitizi z’ivunjisha ku bari mu bihugu bidakoresha amadolari y’Abanyamerika kuko ariyo gusa nakira. Kubera gutatana hirya no hino kw’abanyarwanda ubu, ntibyoroshye kubona isoko rusange ryo kugurishaho ibitabo mu kinyarwanda. Kuri ubu, uburyo mfite ni ukubintumizaho, ariko mu minsi iri mbere bizaba biboneka no muri FNAC i Burayi. Ushaka ibitabo amenyesha na E-mail amazina n’umubare w’ibyo ashaka, noneho akanyoherereza ubwishyu nanjye nkabimwohererza nkoresheje iposita cyangwa ubundi buryo bwihuse yakwishyura kandi yakwizera.
Cyakora ibyorohera benshi ni ukubwirana abari hamwe bagatumiriza hamwe kuko binoroshya amahoro n’iby’impapuro za gasutamo.
Igiciro cy’ibitabo:
- Nkurahurire ku muco ni $15.00 (cumi n’atanu)
- Horana Ijambo ni $10.00 (icumi)
- Nkuzimanire na Bihige ni $20.00 (makumyabiri)
Kuri iki giciro hiyongeraho amahoro y’iposita ajyana n’ubunini bw’ipaki yoherejwe. Ntimucikanwe rero kandi ni ngombwa kwita ubwacu ku byacu.
Horana Ijambo |
Nkuzimanire |
Nkurahurire ku muco |
Bihige |
$10.00 | $20.00 | $15.00 | $20.00 |
Dr Froduald Harelimana, nkaba ndi umurezi n’umwanditsi w’umunyarwanda utuye muri Missouri muri Leza zunze ubumwe z’Amerika (USA). Nandika ibitabo ngamije guteza imbere umuco n’urulimi nkunda by’abanyarwanda. Mushobora kunyandikira kuri E-mail: Rubanda15@yahoo.com
Froduald Harelimana, PhD