Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira amakuru y’uko ubuzima bw’abakomereretse cyane buba buhagaze, tubonereho gusaba imiryango yabuze ababo kwihangana ndetse no gusaba abakomeretse gukomera, naho ababuze ubuzima twabifuriza kuruhukira mu mahoro. Amafoto:
Imodoka yagonzwe n’iyo kamyo gusa iyi yo abari bayirimo bamwe bahahamutse ariko nta wagize ikindi aba Iyi ngobyi y’abarwayi (Ambulance) yarimo ishyirwamo imirambo yari yandagaye mu muhanda uva kwa Mirimo werekeza ku marembo ya ruguru ya Gare Umurambo w’umumotari wari uryamye mu muhanda bahise baworosa igitenge mbere y’uko ambulance ihagera ngo bawutware Uru ni urukweto uwo mumotari cyangwa uwo yari ahetse yari yambaye Ingofero y’umumptari yahise imeneka, icy’imbere kivamo Uyu we yarusimbutse, kuko we na moto ye bahise bagwa mu muferege Iyi ni moto iyo kamyo yanyuze hejuru, gusa abari bayiriho bo twahageze hataramenyekana niba baba bakiri mu gitaka yari ipakiye, cyangwa niba yaba yabaryamye hejuru Iyi moto na yo yaguye mu muferege ntiyangirika ndetse uwari uyitwaye yakomeretse byoroheje Umurambo w’undi muntu wa kabiri wari uryamye mu muhanda Ibyapa biri mu ihuriro ry’umuhanda wa Kimisagara n’uwa Nyabugogo imbere y’ahitwa kwa Manu iyo kamyo yabigonze bibwira ko byatuma ihagarara ariko biba iby’ubusa Abakomeretse byoroheje bahise bahabwa ubuvuzi bw’ibanze Iyo kamyo yagenze nk’ikirometero kimwe yacitse feri, irenze Feu Rouge ihita iryamisha urubavu Zimwe mu modoka zari mu muhanda imbere yo kwa Manu Umushoferi wari utwaye iyi kamyo Polisi irimo kumukura mu byuma bya yo Iyi modoka ni yo iyo kamyo yagonze bwa nyuma ibona guhagarara
Amafoto: Philbert Hagengimana Manirakiza Theogene |