GLPOST

Nyabugogo: Impanuka ikomeye cyane ihitanye ubuzima bwa benshi n’abandi barakomereka bikomeye

Ahagana saa mbili z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2014, Nyabugogo mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye cyane, abatari bacye kakaba bahasize ubuzima, abandi barakomereka bikomeye naho ibyangijwe byo ntibigira ingano.Intandaro y’iyi mpanuka, ni ikamyo ifite icyapa kiyiranga (plaque) RAC 194 L yaturukaga mu mujyi ahazwi nko kuri ETO imanukanye igitaka maze igeze ku Muhima ahateganye n’ahazwi nko kwa Kabuga ibura feri, kuva aho igenda igonga abantu baba abanyamaguru, amamoto n’amamodoka menshi, irakomeza igenda igonga umuhanda wose, irenga ahari amatara y’ibirango (Feux Rouges) irakomeza ihagarara ari uko igeze kuri Sitasiyo iri ku muhanda uva i Kigali werekeza mu majyepfo, aho yanyuraga hose ikaba yagendaga igonga abantu.Ubwo Inyarwanda.com yageraga ahagwiriye iri shyano, yasanze mu muhanda huzuye ibice bimwe na bimwe by’abantu bagezweho n’iyi mpanuka, amamoto amwe yari yaguye munsi y’umuhanda no mu miferege, amamodoka yari yagiye yikubitanaho aragongana bikomeye, imodoka z’ubutabazi na zo zikaba zatundaga inkomere ku bwinshi zibajyana kwa muganga.Inyarwanda.com iganira n’umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko ubu bigoye cyane kumenya abantu bahitanywe n’iyi mpanuka kubera uburemere bwayo, gusa adutangariza ko ku ikubitiro abagera kuri bane bo bahise bashiramo umwuka, mu gihe inkomere zajyanwe kwa muganga n’izigitorwa mu miferege zo batarabasha kumenya imibare, imodoka n’amamoto byangiritse nabyo bikaba ari byinshi.

Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira amakuru y’uko ubuzima bw’abakomereretse cyane buba buhagaze, tubonereho gusaba imiryango yabuze ababo kwihangana ndetse no gusaba abakomeretse gukomera, naho ababuze ubuzima twabifuriza kuruhukira mu mahoro.

Amafoto:

 

Imodoka

Imodoka yagonzwe n’iyo kamyo gusa iyi yo abari bayirimo bamwe bahahamutse ariko nta wagize ikindi aba

Iyi ngobyi y’abarwayi (Ambulance) yarimo ishyirwamo imirambo yari yandagaye mu muhanda uva kwa Mirimo werekeza ku marembo ya ruguru ya Gare

Umurambo w’umumotari wari uryamye mu muhanda bahise baworosa igitenge mbere y’uko ambulance ihagera ngo bawutware

Uru ni urukweto uwo mumotari cyangwa uwo yari ahetse yari yambaye

Ingofero y’umumptari yahise imeneka, icy’imbere kivamo

Uyu we yarusimbutse, kuko we na moto ye bahise bagwa mu muferege

Iyi ni moto iyo kamyo yanyuze hejuru, gusa abari bayiriho bo twahageze hataramenyekana niba baba bakiri mu gitaka yari ipakiye, cyangwa niba yaba yabaryamye hejuru

Iyi moto na yo yaguye mu muferege ntiyangirika ndetse uwari uyitwaye yakomeretse byoroheje

Umurambo w’undi muntu wa kabiri wari uryamye mu muhanda

Ibyapa biri mu ihuriro ry’umuhanda wa Kimisagara n’uwa Nyabugogo imbere y’ahitwa kwa Manu iyo kamyo yabigonze bibwira ko byatuma ihagarara ariko biba iby’ubusa

Abakomeretse byoroheje bahise bahabwa ubuvuzi bw’ibanze

Iyo kamyo yagenze nk’ikirometero kimwe yacitse feri, irenze Feu Rouge ihita iryamisha urubavu

Zimwe mu modoka zari mu muhanda imbere yo kwa Manu

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo Polisi irimo kumukura mu byuma bya yo

Iyi modoka ni yo iyo kamyo yagonze bwa nyuma ibona guhagarara

 

Amafoto: Philbert Hagengimana

Manirakiza Theogene

Exit mobile version