Ikinyamakuru UMUSEKE – ‘Musee National’ yongeye gutoza abana umuco gakondo
Hashize 23 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/12/2013 . Yashyizwe ku rubuga na CHIEF EDITOR · Ibitekerezo 6
Ku nshuro ya kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyashyize hamwe abana bari mu biruhuko maze batozwa ibikorwa bitandukanye by’umuco nyarwanda. Ni igikorwa cyamuritswe kuri uyu wa 20 Ukuboza i Kanombe ahari inzu yahawe iki kigo cy’umurage w’u Rwanda.
Abana bigishijwe kumasha bya kera, babwiwe ko bisobanuye kurwanira igihugu, kugikunda no kukitangira
Abana bari hagati y’imyaka 10 na15 bari mu biruhuko bo mu duce twa Kanombe, Busanza, Kabeza, Masaka, Remera, n’ahandi mu nkengero za Kanombe nibo bahuriye mu busitani bugari bw’iyo nyubako yahoze ari iya Perezida Habyarimana.
Aba bana bigishwaga guhamiriza, gusimbuka urukiramende, kuvuga amahamba n’amazina y’inka, ibisakuzo, ibyivugo, za kirazira z’umuco, hagamijwe kugirango aba bana bakure bazi umuco gakondo wabo.
Bamwe muri aba bana baganiriye n’Umuseke bagaragaje ibyishimo byo gusogongezwa ku muco wabo no kwishimana na bagenzi babo mu muco gakondo.
Shema Pierro, umwe muri aba bana w’imyaka 14 yabwiye Umuseke ko yashimishijwe no kwigishwa gusimbuka urukiramende no kumasha.
Ati “Batubwiye ko gusimbuka urukiramende mu muco wacu babikoraga batagamije siporo gusa ahubwo bagamije kumva ko uko ikibazo kingana kose umugabo aba agomba kugisimbuka akakirenga.”
Umulisa Alphonse uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yavuze ko iki gikorwa kigamije koko gushimangira umuco w’u Rwanda mu bana barwo no kubamenyesha ibyiza byawo, n’ibyabaga bigamijwe mu bikorwa by’umuco.
Umulisa yashimiye cyane ababyeyi babashije kureka abana bakaza muri iki gikorwa cy’ingirakamaro kuri bo mu gihe kizaza.
Muri iki gikorwa aba bana bakaba banaganirijwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ibakangurira kudaha urwaho icyo aricyo cyose cyashaka kubacamo ibice.
Uyu muyobozi akaba yashimangiye kandi ko iki gikorwa kizakomeza no mu mwaka utaha, nubwo ngo bifuza ko iki gikorwa kizajya kinjiza umutungo ku ngoro z’umurage, ndetse kikaba cyajya gikorerwa henshi mu gihugu.
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Julles Sentore, akaba umwuzukuru w’umuhanzi nyakwigendera Sentore Athanase bitaga ‘Rwigirizabigarama’, nawe akaba yataramanye n’aba bana mu ndirimbo z’umuco.
Abana batojwe kuririmba
Batojwe kandi kubyina imbyino zitandukanye
Imbyino zirimo n’imihamirizo gakondo
Abakobwa batojwe gucunda
Batojwe kuragira
Bigishijwe ibindi bijyanye no kuragira, Isinde, inkuyo, amasaha y’inka….
Aba bahungu nabo bagaragaje ubugororangingo bashoboye
Aka gahungu karere kana ko kagororotse koko
Uyu musore wize mu ishuri ryo ku Nyundo, yamurikiye abayobozi ba “Musee” igishushanyo cy’umwami Mutara III Rudahigwa yashushanyije n’amaboko ye
Julles Sentore yataramanye n’abana
Umulisa Alphonse yagaragaje igihembo ikigo ayoboye cyahawe ku rwego rw’Akarere mu kumurika umuco n’iterambere
“Rwanda Institute of National Museums yaje mu bigo bitanu bya mbere muri aka karere mu kumurika umuco n’iterambere
Abana b’abahungu mu itorero
Abana bigishijwe kumasha berekwa intego yo guhamya
Aha bafoye ngo barase intego
Bararasa
Uwarashe intego akaza akivuga
Bigishijwe kandi no gukirana bya kinyarwanda
Aba bana kandi basimbutse urukiramende
Abayobozi byabatangaje kubona umuco aba bana bamaze kwigishwa
Abana b’abakobwa nabo baba bahugiye mu turimo two mu rugo batojwe
Abana mu muco gakondo bari gutozwa
Mu maso barishimye gutozwa ubunyarwanda
Bashiki babo nabo barigishwa kuba abari b’umutima, ibanga n’umuco
Photos/RM Ruti
Roger Marc Rutindukanamurego
UMUSEKE.RW