GLPOST

Nyagatare : Abagize uruhare n’uburangare bigatuma abaturage basenyerwa bazakurikiranwa

Hashize igihe kirenga ukwezi imiryango isaga 70 y’abaturage batuye mu mudugudu wa Gakagati II, Akagari ka Rutungu, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, intara y’Uburasirazuba, isenyewe aho yari yarubatse, ari iyubaka ndetse n’isenya bivugwa ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga ubutaka.

Kugira ngo harusheho gusobanuka byinshi ku kibazo kirebana n’imiturire n’imikoresheje y’ubutaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza yashyizweho, ubwo hari isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ; mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko havutsemo ibibazo biri mu byageze ku baturage basenyewe, ariko ababigizemo uruhare bose bakazakurikiranwa bagahanwa.

Kugeza ubu Intara y’Uburasirazuba itangaza ko aba baturage basenyewe bashakiwe aho baba bacumbitse ariko ikibazo kigakomeza kwigwaho.

Uwamariye yagize ati“Ikibazo ntabwo kirangiriye kugushakira abo baturage aho batura gusa. Twafashe ingamba zogukurikirana no guhana abagize uruhare n’uburangare byatumye abaturage bubaka bikaza kubaviramo gusenyerwa, kuko nka Leta atari byo twifuza. Abatumye duhura n’ingaruka za kiriya kibazo cyo kuvuga ngo abaturage barasenyewe, tugomba kubafatira ibyemezo kandi mu buryo bugaragara.”

Guverineri Uwamariya akomeza avuga ko inzego z’ibanze zagize uburangare bukomeye aho umuturage yubaka inzu ikarinda yuzura, bivuze ko hari abagomba kubiryozwa.

Yagize ati“Ntitwemera uburangare ; ntabwo twareka abantu ngo bakore ibyo bashaka. Nubwo umuturage yabyirengagiza abizi, akarenga ku mabwiriza na we ayazi, ariko abayobozi b’inzego z’ibanze baba bahari kandi bagombye kubikurikirana.”

Avuga kandi ko muri ako gace basanze abaturage basa n’aho bigometse, kuko hari abiyemereye ko bitwikiraga ijoro bagahinga bifashishije amatoroshi. Agira ati “No kubaka birashoboka ko yakoresha ijoro cyangwa iminsi itari iy’akazi, ariko ibyo ari byo byose inzu iyo izamuka iragaragara, si kimwe n’imyaka ihinzwe rero. Abo tuzaheraho ba mbere ni abayobozi b’inzego z’ibanze.”

Guverineri Uwamariya Odette avuga ko umuturage ashobora gukosa ndetse inzego z’ibanze na zo zikabigiramo uruhare bakamusinyira, ariko kugira ngo ahabwe icyangombwa hari inzego zibitanga.

Yagize ati “Turashaka kubisesengura mu buryo bwimbitse, bibe n’urugero kugira ngo n’ahandi bazajya bakora ayo babe bazi ko nta muntu uri hejuru y’itegeko. Ari abaguze, abagurishije n’abatanze ibyangombwa bose bazakurikiranwa, ariko kandi buri gihe Leta iba ishaka umutekano w’umuturage.”

Guverineri asaba abaturage kubahiriza amategeko no kunva inama bagirwa n’abayobozi, kuko igihe cyose bazigomeka hazajya hafatwa ibyemezo bikarishye bijyanye n’ibyo amategeko ateganya. Abasaba kutishyiramo ko ari ukubabuza gutura, ko nabo bakwiye kumenya icyo amategeko asaba, kandi bakagira uruhare mu gutanga amakuru.

Mu gucukumbura abagize uruhare n’uburangare mu kubaka no gusenyera abaturage, hashyizweho itsinda rikuriwe na Polisi y’igihugu ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, ushinzwe iby’amategeko ; harimo kandi umukozi w’Intara, umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu uzobereye mu bijyanye n’imiturire, abo muri Minisiteri y’Umutungo kamere bashinzwe ubwanditsi bw’ubutaka, harimo kandi inzego z’umutekano ; ku buryo kugeza ku itariki ya 31 Ugushyingo 2013 hazaba hamenyekanye ukuri, ikibazo kikarangira burundu.

Iki kibazo cy’imiturire hashyizweho ingamba zo gutangira kugikurikirana mu 2012, icyemezo cyo gusenyera abo baturage kikaba cyarafashwe n’inama z’umutekano zo mu karere ka Nyagatare. Ariko nubwo aba baturage basenyewe ntahari hateguwe kare ho kubashyira, abaturage bamara iminsi ku gasozi.

Uyu muryango wikinze izuba

Mu ntara y’Uburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe hatanzwe inzuri 7050, muri zo 11.8% zarahinduriwe imikoreshereze ahari ubworozi hahindurwa agace k’ubuhinzi, ubutaka bungana na 7% bwakoreweho ubuhinzi bwa Hinga tugabane, aho ufite ubutaka bwagenewe ubworozi abuha abahinzi nyuma bakagabana imyaka yeze, 4.6% bwo bwaragurishijwe.

Abaturage basenyewe bagejeje ibibazo byabo kuri Guverineri

Soma izindi nkuru bifitanye isano

Source: Igihe

Exit mobile version