Abageni basezeranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga, bakoze impanuka mu Karere ka Nyanza, barakomereka bikomeye, umugeni yajyanwe mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) nabyo bihita bimwohereza i Kigali mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Aba bageni Mukarurwangwa Josephine na Niyimfasha Phenias bari bavuye kwifotoza bagiye kwiyakira mu Mujyi wa Nyanza.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yavuze ko umugeni yahageze yavunitse urutirigongo, afite n’ikibazo cyo guhungabana.
Umusore we babonye nta kibazo gikomeye yasigaye ku bitaro bya Nyanza abaganga bamwitaho.
Umushyingira nawe ari kuvurirwa i Nyanza.
Umushoferi we yahise aburirwa irengero.
Iyi mpanuka yatobye ubukwe bwari bwitabiriwe n’imiryango. Bamwe bari bageze aho ibirori byari kubera bategereje ko abageni baza, nyuma bumva iyo nkuru y’inshamugongo ko abageni bakoze impanuka. Byabanje no kuvugwa ko umwe muri aba bageni yapfuye ariko ku bw’amahirwe bose baracyahumeka.
Turacyakurikirana iyi nkuru ngo tumenye icyateye iyi mpanuka, ariko amakuru ahari ni uko yagonganye na Coaster.