GLPOST

Nyarugenge: Imiryango 53 ikodeshwa n’abacuruzi yafunzwe kubera amakimbirane n’Akarere

Koperative Twubake Nyabugogo yibumbiyemo abacuruzi barenga 90 bafite inzu igizwe n’imiryango 93 muri Gare ya Nyabugogo barataka nyuma y’aho 53 yashyizweho ingufuri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, batumvikana ku masezerano yo gusora.

 

Koperative Twubake Nyabugogo ikorera mu nzu isize irangi ry’umuhondo, ubwo IGIHE yahageraga kuri uyu wa Kane yasanze imiryango yayo ifunze, hariho itangazo rivuga ko hafunzwe kubera kutavugurura amasezerano mashya y’ubukode bw’inzu.

 

Aba bacuruzi barimo kutumvikana n’Akarere ka Nyarugenge, bamaze imyaka irenga 16 bakorana nako ku nyubako iherereye muri iyi gare, kuko yubatswe mu mwaka w’1998.

 

 

Abacuruzi bahagaritse imirimo imiryango iriho ingufuri

 

Uko havutse ikibazo

 

Karangwa Frederick, Perezida wa Koperative Twubake Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko mu mwaka w’1998 ubuyobozi bwa Nyarugenge bwahamagaye abantu bifuzaga kwishyira hamwe bakubakirwa inzu yo gukoreramo, aba bacuruzi bishyize hamwe batanga amafaranga arenga miliyoni 150, amafaranga yari menshi muri icyo gihe.

 

Nyuma yo kubaka iyo nzu, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagiranye amasezerano n’aba bacuruzi ko bagomba gukoreramo imyaka 10, ariko bakajya bishyura umusoro w’Akarere, nyuma bakazagirana andi masezerano.

 

Nyuma y’imyaka 10 amasezerano yateganyaga, Akarere kongeye gusinyisha aba bacuruzi umwaka umwe, ariko abacuruzi bavuga ko katategereje ko urangira, hashize amezi arindwi kagaruka gukoresha andi amsezerano.

 

Karangwa avuga ko Akarere kakomeje kujya kabaha amasezerano ariko kamara kuyabaha kakongera kakayica, amafaranga akarere kabacaga ari nako yiyongera.

 

Uyu muyobozi avuga ko mu mwaka wa 2011, Akarere kagiranye amasezerano n’aba bacuruzi, yagombaga kurangira mu mwaka wa 2016, nyamara mu mwaka wa 2014 aya masezerano nayo yahagaritswe.

 

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu Akarere kamaze guhindura amasezerano inshuro enye, kazamura amafaranga hatabayeho kumvikana n’abacuruzi.

 

Aba bacuruzi bavuga ko ikibazo cyakomeye nyuma y’aho Akarere kababwiye ko bagomba kujya batanga amafaranga miliyoni imwe buri kwezi, avuye ku mafaranga ibihumbi 300. Abacuruzi bakabibonamo amananiza no gushaka kubirukana muri iri soko hirengagijwe amasezerano bagiranye. Banze kwishyura iyo miliyoni, none imiryango yafunzwe.

 

Icyahagurukije Akarere kutumvikana n’abacuruzi

 

Karangwa avuga ko mu masezerano bafitanye n’Akarere harimo ko bashobora nabo kuyakodesha abandi bacuruzi, mu gihe babakodesheje Akarere kisubiraho ngo aba bacuruzi baba bunguka kukarusha.

 

Amasezerano yavuga ko ashobora kuvugururwa mu gihe hari inyungu rusange zavutse, bityo aba bacuruzi bakavuga ko ntazo babwiwe.

 

Batabaje Umukuru w’igihugu

 

Nyuma y’aho ikibazo cyabo n’Akarere gikomeje kuburirwa umuti, abacuruzi bavuga ko bageze mu nzego zitandukanye basaba kurenganurwa nticyacyemuka. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yakiburiye umuti, bandikira Umukuru w’igihugu muri Werurwe uyu mwaka, amabaruwa IGIHE iyafitiye kopi.

 

Akarere ka Nyarugenge kabivugaho iki ?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange

Nyuma yo gufunga iyi miryango, Akarere ka Nyarugenge mu kiganiro n’abanyamakuru, kahamije ko ariko kari mu kuri.

 

Umuyobozi w’Akarere, Mukasonga Solange, yavuze ko kwiyemeza guhindura amasezerano n’aba bacuruzi byatewe n’uko hari inyungu nyinshi barimo kubona, kandi uyu mutungo ari inyungu rusange abaturage benshi bagomba kubonaho.

 

Mukasonga avuga ko mu masezerano bagiranye muri 2011, yavugaga ko ku mpamvu z’inyungu rusange, ayo masezerano ashobora guseswa, kandi ngo nta nyungu rusange zitari ariya mazu.

 

Yagize ati “Akarere kaje gusanga abo bantu bakodeshwa n’Akarere, umuntu atanga ibihumbi 300 kandi we agahabwa miliyoni imwe, ubwo ugasanga ibihumbi 700 nta musoro abitangiye, ubwo se uwo muntu ni iki ? Kuki ayo mafaranga atajya mu karere ?”

 

Ku birebana n’uko hari aho aya masezerano avuga ko yasubirwamo mu gihe gusa havutse ikibazo cy’inyungu rusange, Mukasonga avuga ko nubwo utavuga ko uwo mutungo uzafasha mu kubaka umuhanda wonyine, ariko ngo iyo bihujwe n’andi mafaranga byose biba ibikorwa mu nyungu rusange.

 

Nyamara aba bacuruzi bo bakomeje kuvuga ko gusesa aya masezerano bitagakwiye kujyana n’uko hari amafaranga runaka bungutse, ahubwo ibiri mu amsezerano Akarere kazi amategeko kagombye kubyubahiriza.

 

Abaruwa abacuruzi bandikiye Perezida wa Repuburika bavuga ikibazo cyabo

 

james@igihe.com

 

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-imiryango-53-ikodeshwa

 

 

Exit mobile version