Nyuma yaho Mukakibibi ashinze ikindi kinyamakuru, ntibizadutangaza Perezida Kagame atekinitse ubundi buryo bwo kumucecekesha no kumusubiza muri mabuso.

 

“Nafunzwe ndi umunyamakuru, kandi ntashye ndi umunyamakuru byumvikane rero ko umwuga nzawukomeza.” Aya ni amagambo yavunzwe n’umunyamakuru Mukakibibi Saidati kuya 25 Kamena 2013 nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930, none mu mezi atanu gusa ahise ashinga ikinyamakuru.

 

Ikinyamakuru “Mont Jali News “niryo zina rishya ryahawe ikinyamakuru cya Sosiyeti Mont Jali News Campany LTD Mukakibibi abereye umuyobozi, kikaba kizajya gisohoka kabiri mu kwezi. Nimero ya mbere n’iya kabiri za kino kimyamakuru kuri ubu zamaze kugera ku isoko.

 

Aganira na IGIHE Mukakibibi yavuze ko inyandiko zizibanda ku majyambere y’icyaro, gusura abaturage kugirango bimenye ibyiza n’ibibazo bahura nabyo buri munsi,n’ibindi bitandukanye.

 

Imvano y’izina

 

Asobanura imvano y’izina, Mukakibibi wahoze ari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo mbere y’ifungwa, yagize ati “Ikinyamakuru Mont Jali News kiri ahirengeye nk’umusozi wa Jali twakitiriye kugirango buri muntu wese agitangemo ibitekerezo mu bwisanzure bwubaka, kandi bishingiye ku gihuza Abanyarwanda kuruta icyabatanya, kuko gishingiye k’Umuco Nyarwanda kandi udafite umuco abatakaje gakondo ye.”

 

Zimwe mu nkuru

 

Muri nimero ya mbere ya kino kinyamakuru kigura amafaranga 500 y’u Rwanda yo kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuwa 09 Ukuboza, 2013 usangamo inkuru zishushanyije, muri izi harimo iyitwa : Abahutu mu ntebe ya Penitencia, Martin Ngoga niwe utahiwe kugibwaho impaka, Tom Ndahiro yakamiye abanyamakuru mu kitoze, Dr. Leo Mugesera “Uwarose nabi burinda bucya !?”, Green Party yateye intambwe., Amarushanwa ya AGRUNI, General Rwarakabije azeguzwe, Tumenye Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Sikandari : Rugege arafungura Kalibata agafungira mu gihugu, ndetse n’izindi.

 

Muri nimero ya kabiri yo kuwa 27 Ukuboza 2013 kugeza kuya 12 Mutarama 2014, naho usangamo inkuru zitandukanye : nk’iyitwa Victoire Ingabire Umuhoza atangiye Karuvariyo, Mandela azatubwirire izindi ntwari z’u Rwanda ibya Ndi Umunyarwanda, Abagenzi bararira ay’imbogo, n’izindi.

 

Mukakibi wari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga 2010 ubwo we n’uwari Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo bari bakurikiranweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu mu nyandiko basohoraga. Yasohotse muri gereza nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka itatu.

 

Uwari Umuyoboziwe mu kinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agnes we yasigaye muri gereza akaba agomba kurangiza igifungo yakatiwe mu w’2014 kuko we yari yarakatiwe imyaka ine.

 

 

 


Mukakibibi ubwo yasohokaga muri Gereza Nkuru ya Kigali
Source: Igihe

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo