Bernard Ntaganda wari umaze imyaka ine mu buroko aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko, yarangije igihano cye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2014.
Bernard Ntaganda wafunguwe saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu yishimiye irekurwa rye, ahita atangaza ko azakomeza gukora politiki. Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza Bernard yari afungiyemo, Gato Sano Alexis yatangaje ko Ntaganda yarangije igihano cye, bityo nk’uko amategeko abimwemerera akaba yarekuwe.
Ku makuru yagiye avugwa kenshi ko Ntaganda yaba afashwe nabi muri gereza afungiyemo ndetse nawe ubwe akaba yaragiye abigarukaho kenshi ko afashwe nabi, Sano yavuze ko nta mfungwa n’imwe ishobora kwishimira igifungo, gusa yongeraho ko Ntaganda yahabwaga ndetse agafatwa uko amategeko agenga abagororwa bose abiteganya.
Yagize ati “Uburenganzira bwe bwose yabuhabwaga, nta kibazo yigeze agira. Bernard Ntaganda washinze PS Imberakuri yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010. Niwe wari umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, hanyuma aza gukurwaho na kongere y’ishyaka aregwa kunyuranya n’amahame y’ishyaka, ahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije.
Nyuma yo gukurwaho, uruhande rumushyigikiye nawe ubwe bahise biyomora kuri bagenzi babo, bagumana izina PS Imberakuri ; kuri ubu ryari rihagarariwe na Bakunzibake Alexis, akaba ari we Muyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri uruhande rwa Ntaganda.
Source: Igihe.com
|
|