Executif w’Akarere ka Muhanga yatawe muri yombi
Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena nibwo Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yinjijwe muri bridage ya Muhanga, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga igenzurwa n’Akarere.
Celse Gasana watawe muri yombi kuri uyu mugoroba/Photo/ Gasarasi G
Mu kwezi gushize umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yameje ko iperereza riri gukorwa ku bakozi bamwe b’Akarere ka Muhanga ku kibazo cyo gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’Ikipe ya AS Muhanga.
Gasana Celse yatawe muri yombi ubwo hari habaye igenzura ry’Akarere risanzwe rikorwa n’Ubuyobozi bw’Intara, amakuru atugeraho aremeza ko igenzura ryo kuri uyu wa kabiri i Muhanga ryabaye kugeza nijoro ubwo twandikaga iyi nkuru, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubwe yari ahibereye.
Abakinnyi ba AS Muhanga banze kujya mu kibuga gukina umukino wa nyuma wa Shampionat bagombaga gukina na APR FC kubera ibirarane by’amezi ane bari bafitiwe n’Akarere ka Muhanga. Aya mafaranga ariko hari andi makuru yemeza ko yabaga yasohotse muri konti y’Akarere ngo ahabwe abakinnyi.
Umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga ahamya ko yabonye uyu muyobozi mu karere ka Muhanga yinjizwa muri brigade n’umufariso wo kuryamira naho imodoka ye igahita ivanwa kuri brigade.
Inzego z’Akarere na Polisi twabajije kuri iri fatwa ry’uyu muyobozi zavuze ko amakuru arambuye zizayatangaza ejo kuwa gatatu.
UMUSEKE.RW
| |