Kudahuza kw’abanyamigabane kugiye kugurisha Hoteli Umubano
Yanditswe kuya 13-02-2014 – Saa 22:36′ na Rene Anthere Rwanyange
Iseswa rya Sosiyete SOPROTEL ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’iya Libiya rigiye gutuma Hotel Umubano ibihugu byombi byari bihuriyeho ishyirwa ku isoko, biturutse ku bwumvikane buke bwabaye hagati y’abanyamigabane bombi, bituma bitabaza inkiko, aho baburanaga ko umunyamigabane munini yabangamiye umuto.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 13 Gashyantare 2014, uwashinzwe gukurikirana imirimo irebana n’iseswa rya SOPROTEL n’igurishwa rya Hotel Umubano, Butare Emmanuel, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atandatu iyi Hoteli iraba yashyizwe ku isoko ihabwe abashoramari, ariko abafitemo imigabane na bo badahejwe gupiganwa.
Yagize ati “Turimo gukusanya ibirebana n’imyenda iyi sosiyete yaba ifite ariko nta biteye impungenge birimo. Ariko kandi abanyamigabane na bo bemerewe gupiganwa buri wese ku giti cye, apfa gusa kuba agaragaza ubushobozi. Twizera ko mu mezi atandatu byose bizaba byarangiye kuko hari inzobere ziga agaciro ka hoteli.”
Mu gihe hazaba haseswa SOPROTEL sosiyete Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana na 40% na ho iya Libiya ikagira 60%, Butare Emmanuel atangaza ko ibikorwa byose bigomba gushingirwa ku byemezo by’urukiko.
Akomeza atangaza ko nubwo iyi sosiyete iri mu nzira zo guseswa ndetse na Hotel Umubano ikagurishwa, ibi bitazahungabanya serivisi zisanzwe zitangwa muri iyo Hoteli, kandi n’abakozi bayo imirimo izakomeza uko bisanzwe.
Ku ruhande rw’abakozi, Umuyobozi Mukuru wa Hotel Umubano, Ndarifite Azarias, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko nubwo havutse ibibazo hagati ya ba nyiri Hoteli bitahungabanyije akazi bakora.
Yagize ati “Kuba dukomeza gucunga iyi hoteli kugeza magingo aya, ni ubuhanga dufite kuko hoteli nshya ntizidukanga mu gutanga serivisi. Twakomeje na none kugaragaza ko hoteli idakoze neza ku buryo bugezweho ariko ntihagira igikosorwa.”
Intandaro y’ikibazo
Amakuru duhabwa na bamwe mu bazi amabanga y’abanyamigabane ni uko nubwo Leta ya Libiya ariyo ifitemo imigabane myinshi, hoteli kuba iri ku rwego rw’inyenyeri enye hifujwe ko yajya kuri eshanu, Leta ya Libiya yemera kuyivugurura ariko ntiyagira icyo ikora. Ibi ngo bikaba nibura bimaze imyaka icumi bari mu mishyikirano hagati yabo, ariko birananirana hitabazwa inkiko.
Nyuma yo kunanirwa kumvikana Leta y’u Rwanda yareze Leta ya Libiya, aho ikirego mu rukiko cyavugaga ko Umunyamigabane muto (Rwanda) abangamiwe n’Umunyamigabane munini (Libiya). Ibyo byatumye abahagarariye inyungu za Libiya bavuga ko ibyo basabwa bazabikora ariko na none bikazitirwa n’uko hashize imyaka igera ku icumi ntacyo barakora mu kuvugura Hotel Umubano kandi barabyemeye.
Hotel Umubano mu rwunge rw’amazina
Imirimo yo kubaka Hotel Umubano yatangijwe na SOPROTEL mu 1977 itangira gukora mu 1979 yitwa Hotel Umubano Meridien kugeza muri Mata 1994 icungwa n’Abafaransa bafite Groupe Meridien ; 1994-1997 yongeye kwitwa Hotel Umubano icungwa na ba nyira yo SOPROTEL ; 1998-2000 Hotel Umubano yahinduye izina yitwa Windsor International Umubano icungwa na sosiyete izobereye mu micungire y’amahoteli ku rwego mpuzamahanga yitwa Windsor International ; 2001-2008 yiswe Novotel Umubano Kigali icungwa na Group Accord icunga Hoteli zisaga 4000 ku Isi. Muri hoteli icunga ifite inyenyeri eshanu yitwa Sofitel na ho ifite enye ikitwa Novotel, akaba ari muri urwo rwego Hotel Umubano yahawe iryo zina ; Mu 2009-2010/2011 yahawe izina rya Laico Umubano Hotel icungwa na Laico ifite icyicaro i Tunis muri Tunisia. Kuva mu 2011 kugeza ubu yasubiranye izina yahoranye, Hotel Umubano, ikaba icungwa na bene yo.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye ariko Leta y’u Rwanda yifuza ko yavugururwa, ikanongerwa igashyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshanu. Iyi hoteli ifite ubutaka busaga hegitari enye (4 Ha).