NYUMA Y’URUPFU RUTUNGURANYE RWA M23, RDF IKOMEJE IMIRWANO YONYINE.
4 novembre 2013
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu ngabo za FARDC i Bunagana, aravuga ko nubwo Bertrand Bisimwa, wibwiraga ko ari umuyobozi wa M23/RDF, yatangaje ko atanze itegeko ryo guhagarika imirwano, abayobozi b’ukuri ba M23/RDF bakomeje kurwana. Iki n’ikimenyetso cyerekana ko M23 itari umutwe w’abakongomani, kubera bo baraye batangaje ko batazongera kurwana.
Hano Col Mamadou Ndala, arabwira ingabo ze ikigiye gukorwa
Ingabo za RDF zoherejwe gufasha izindi zagotewe ku missozi ya Chanzu na Runyoni zaramutse mu gitondo zohereza ibisasu mu mugi wa Bunagana. Ibi bisasu ngo byahitanye abaturage 15 abandi benshi barakomereka, none ubu abaturage bari bamaze iminsi mike batahutse bava mu buhungiro ngo bongeye kwerekeza iy’Ubuganda. Izi ngabo z’u Rwanda zikomeje gukora ibara, zambutse ejo tariki ya 3 ugushyingo ari amakompanyi 3, hafi abasirikari 300, bafite ubutumwa bwo gukora uko bashoboye bakabohoza bene wabo bagotewe, mu karere k’imisozi miremire cyane, hameze nka mpande eshatu: Chanzu-Runyoni-Mbuzi.
Ubu ngo FARDC zikomeje gucana umuriro kuri izi nkoramaraso za RDF, amaherezo biraza kuba nkuko byabagendeye ku musozi wa Hehu, aho abari bahagotwe nta numwe warokotse. Ese aho ya ntambara izayogoza u Rwanda ntiyaba buriya iri ku muryango? Bariya basirikari boherejwe nibadashobora kubohoza bene wabo, byanze bikunze barohereza abandi. Bishobora kurangira aruko FARDC ibakurikiye ikabinjiza mu Rwanda, maze naho rugahita rwambikana. N’ukubitega amaso.
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr