GLPOST

Oya ahubwo umubare muri rusange w’abadepite ugomba kugabanuka ayo bahembwaga tukayashora mu burezi!

Hari abifuza ko umubare w’abadepitekazi wagabanuka
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko (Ifoto/Kisambira T)

Ihuriro rya sosiyete sivile rivuga ko umubare w’abadepitekazi mu Nteko Ishinga Amategeko ukwiye kugabanuka kuko ubu bigaragara ko abagabo n’abagore bashobora gupiganwa mu bushobozi (compétence).

 

Itegeko Nshinga rigena imyanya 30% y’abagore ihoraho mu nzego zose z’ubuyobozi, ibi bigatuma mu Nteko Ishinga amategeko bahorana imyanya 24 kuri 80 y’abadepite kandi iyi myanya yabo yongerwa nuko n’abatorwa bavuye mu mitwe ya politiki [n’abigenga], urubyiruko n’abafite ubumuga naho abagore baba bemerewe gupiganwa na bagenzi babo b’abagabo.

 

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro rya sosiyete Edward Munyamariza avuga ko igihe kigeze ngo iyi ngigo y’Itegeko Nshinga ihindurwe cyangwa ivuge ukundi.

 

Yagize ati «Guverinoma yatangira kureba ukuntu byagenda bigabanuka buhoro kuko bigaragara ko n’amashyaka yamaze kubona ko abagore bashoboye noneho iyo 30% igatuma hajyamo ubusumbane.»

 

Manda ya kabiri y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yatowe muri Nzeri 2013, igizwe n’abagore 51 bahwanye na 64% by’abadepite bose kuko ari 80.

 

Ubwo iri huriro ryamurikaga raporo y’ibyo babonye mu matora, babwiye komisiyo y’igihugu y’amatora ko kimwe mu byo banenga kandi bifuza ko cyahinduka ari ubwinshi bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

Periza wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Mbanda Kalisa ntiyanenze ibivugwa n’iri huriro ariko yongeraho ko ntacyo komisiyo yabihinduraho kuko biteganywa n’amategeko.

 

Icyakora avuga ko abona ko umubare w’abagore utari waba munini cyane ku buryo byaba biteye ikibazo.

 

Munyamariza avuga ko kuba abagore baba benshi mu nteko ishinga amategeko ntacyo byakwica ariko avuga ko byaba byiza bihindutse mu rwego rwo kurwanya ubusumbane bwigaragaza nkuko bwarwanyijwe mu gihe abagabo nabo bageraga kuri 90%.

 

Ati «ubutaha bareba ukuntu iyi ngingo yagenda yoroshywa gahoro gahoro kuburyo nibura abagore n’abagabo baba bangana cyangwa se basumbanaho gato kuko abagore 64% n’abagabo 36% bigaragara ko harimo ubusumbane bukabije.»

 

Mu gukomeza gusobanura ubu busumbane buri mu badepite, Munyamariza avuga ko hari izindi nzego za leta hatubahirijwe ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore cyane cyane mu turere.

 

Uyu mubare munini w’abagore nubwo utishimirwa na bose, Guverinoma yo iwufata nk’igitego cy’ubwuzuzanye n’uburinganire (gender) kuko bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore w’abadepite dore ko Sena igizwe n’abasenateri 25 harimo abagore 10.

 

Source: Izuba Rirashe

 

 

Exit mobile version