Padiri Evariste Nambaje wahoze ari économe wa diyosezi ya Cyangugu yaraye ahitanywe n’ibisubizi bya FPR

Baca umugani ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, padiri Evariste Nambaje, wahoze ari économe wa diyosezi ya Cyangugu yaraye ahitanywe n’ibisubizi bya FPR, umurambo we bajya kuwujugunya mu ishyamba rya Nyungwe.

Nyakwigendera padiri Evariste Nambaje

Nyakwigendera padiri Evariste Nambaje

Uyu Padiri Evaritse Nambaje yavuzwe cyane mu kuba ari umwe mu bakoranye na FPR mu mushinga wo kubaka Hotel y’akataraboneka, diyosezi ya Cyangugu yatanzemo akayabo, nyamara abakirisitu na n’ubu baracyategereje iyo hoteli amaso yaheze mu kirere. Nyuma yo kwiga neza ikibazo cy’amafaranga ya diyosezi, FPR yariye, ibisumizi byayo byasanze umuti nta wundi ari ukuniga Padiri Evariste Nambaje, maze bagasibanya ibimenyetso.

 

Urupfu rwa Evaritse Nambaje rumeze neza neza nk’urwa Théogène Turatsinze wiciwe mu gihugu cya Mozambike azize kuba yari afite amakuru y’ukuntu FPR yahombeje banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD). Turacyakurikirana iby’uru rupfu rwa padiri Evaritse Nambaje, amakuru arambuye tuzayabezaho mu minsi iri imbere. Mushobora gusoma amateka y’ikibazo cya Hotel diyosezi ya Cyangugu yashoyemo akayabo kuri izi links ziri hasi:

 

1. http://leprophete.jimdo.com/2012/12/19/iyo-padiri-evariste-nambaje-ashaka-kwibagiza-rubanda-igihombo-yateje-diyosezi-ya-cyangugu-yitakana-urubuga-leprophete-fr/

 

2. http://igihe.com/amakuru/rusizi-iyubakwa-rya-hoteli-y-inyenyeri-eshanu-ryadindijwe-n-umutekamutwe.html

 

 

Ubwanditsi

 

ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo