GLPOST

Paul Kagame arimunzira aza i Buruseli

kagame-cars

Munyaniko yanjye y’ubushize nohereje Joseph Ngarambe aho nagize nti “Paul Kagame aragarutse gusesagura umutungo w’igihugu yitwaje ubutumire bw’inama ya 4 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Afrika (UE-Afrique)” izaba hagati y’amatariki ya 2 n’iya 3/04/2014. Hari naho navuze nazimwe muli gahunda ze ko azazanwa n’indege ye ya gatatu yaguze yo mu bwoko bwa “Gulfstream G550” ifite nimero yo mu Bugereki “SX-GJJ” anategerejwe i Zaventem (ikibuga cy’indege) k’umugoroba wo kuwa 1/04/2014 (niba hagati aho gahunda idahindutse) kuli piste 25L.

 

Kugeza ubu (kuli uyu munota) niko bimeze. Urujyendo rwe rwo kuza i Buruseli aracyarukomeje.

 

Kuva aho bwakereye uyu munsi nta Itangazamakuru ry’i Kigali ryigeze ritangaza niba Umukuru w’Igihugu yaba yafashe urujyendo ngo yitabirire inama yatumiwemo !

 

Kuli uyu munota nandika Paul Kagame ari munzira agana i Buruseli. Byari biteganyijwe ko kuli uyu munsi (01/04/2014) ahaguruka i Kigali i saa tatu zuzuye za mugitondo (09:00). Indege ye “Gulfstream G550” (SX-GJJ) imutwaye yahagurutse (Takeoff) i Kanombe kuli Piste 10 ikireweho iminota 9 n’amasegonda 56 (09h09m56s). Ubu igeze mu kirere cy’umujyi wa Tripoli muli Libiya ubu ikaba ifite n’umuvuduko (vitesse/speed) wa 475 kts (880 km/h) n’ikirere (altitude) kingana n 40.000 pieds /feets (12.192 m) ufatiye ku inyanja.

 

Iyo ndege izanye Paul Kagame kubera ko yahagurutse ikirewe hafi iminota icumi (10) itegerejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’i Buruseli (Zaventem) i saa kumi n’iminota mirongwine n’ibiri (16h42) kuli Piste 25L cyangwa Piste 02 bitewe n’ibihe by’ikirere iza kuhasanga ndetse na za trafic nyinshi (izisanzwe + VIPs) mbere yo gukomeza kuli taxiway ijya Melsbroek.

 

Abashaka kujya kumwakira cyangwa kumuvugiraza induru nabambwira iki ! Mu gire umunsi mwiza !

 

F-Flavien Lizinde

 

Exit mobile version