Byanditswe na Emmanuel Hakizimana w’i Montreal afatanije na Gallian Gasana w’i Toronto
Abanyarwanda bakangukiye ku nkuru ibabaje kuwa mbere taliki 14 Mata 2014: Polisi y’u Rwanda yari imaze gutangaza ko yataye muri yombi umusore w’umuhanzi w’umunyarwanda w’icyamamare Bwana Kizito MIHIGO, umusore w’umunyamakuru Bwana Kasiyani NTAMUHANGA hamwe n’umusore wavuye ku rugerero Bwana Pawulo DUKUZUMUREMYI.
Hejuru y’uko bose ari abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi yo mu uw’1994 batawe muri yombi mu gihe twibukaga ku nshuro ya makumyabiri iyo jenoside, icyateye ubwoba cyane Abanyarwanda ni uburemere bw’ibirego polisi ibarega.
Uko ari batatu bararegwa kuba ngo bari mu mutwe w’iterabwoba ushaka gutera u Rwanda, bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, bategura kwica abagize guverinoma, bakangurira abaturage imyiryane no kuba kandi ngo bari mu mutwe wateye gerenade.
Bararegwa kandi kuba ngo bakorana n’umutwe wa FDRL (umutwe witwaje intwaro uba muri Kongo) no kuba kandi bakorana n’abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (RNC).
Mu gihe bagezwaga imbere y’urukiko bukeye kuwa 15 mata, polisi yazanye umukobwa witwa Agnès Niyibizi werekanywe nk’umufatanyacyaha.
GUCECEKESHA AMAJWI AVUGA UBWIYUNGE.
Ibirego ubutegetsi bwa Kigali bugereka kuri abo basore barokotse jenoside biri muri bimwe bikomeye cyane ku buryo umuntu yakwibaza impamvu.
Iyo umuntu asesenguye neza, asanga uburemere bwabyo wabugereranya n’ubwitange bagaragaza mu guharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda, n’umugogoro w’ubwoba Kagame afite bwo kuba Abahutu n’Abatutsi bakwiyunga maze bakarwanyiriza hamwe ubutegetsi bwe bw’igitugu.
Koko rero, Kizito MIHIGO yari yaratangiye gushyira ubuhanzi bwe mu guharanira ubwiyunge nyakuri, bikaba bitandukanye cyane n’icyerekezo cya politiki z’ubutegetsi bwa Kagame.
Mu ndirimbo ye aherutse gushyira ahagaragara yitwa”IGISOBANURO CY’URUPFU” yatanze ibitekerezo bibiri bikomeye byarakaje Perezida Kagame. Icya mbere yasabye ko abantu bapfuye bose bahabwa icyubahiro, uhereye kubazize jenoside yakorewe abatutsi, abazize ibyaha by’intambara, abazize kwihorera n’abandi bose bishwe haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo. Icya kabiri, yaravuze ngo “NDI UMUNYARWANDA ijye ibanzirizwa na NDI UMUNTU”.
Iyo urebye usanga icyo cyerekezo cya bwana Kizito MIHIGO gishyira imbere kwibuka abantu bose nta kuvangura gihura n’icy’abandi Banyarwanda bigishije amahoro n’ubwiyunge hanyuma bikabagiraho ingaruka zikomeye.
Aha umuntu yavuga nka Madamu Victoire INGABIRE, uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali FDU-Inkingi, uborera muri gereza kuva yakatirwa imyaka 15 kubera gushaka guhangana na Kagame mu kwiyamamamariza umwanya wo kuba Perezida wa repubulika mu matora yo muw’2010. Muri diskuru, Victoire yavugiye ku rwibutso rwa jenoside rwo ku Gisozi, yagize ati: «Kugirango tuzagere ku bwiyunge nyakuri tugomba ubworoherane bwa buri wese no kugirirana impuhwe.»
Imitekerereze ya bwana Kizito irahura kandi n’iya nyakwigendera Patrick KAREGEYA, umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC akaba kandi yari mu byegera bya Perezida Pawulo KAGAME , wiciwe muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uno mwaka n’abahotozi bakorera ubutegetsi bwa Pawulo KAGAME.
Mu ibaruwa nyakwigendera Patrick KAREGEYA yandikiye Bwana Douglass E.Coe umwe mu bayobozi b’umuryango “FELLOWSHIP” iminsi itatu mbere y’uko yicwa, amusaba kuba bashyigikira ibiganiro hagati y’Abanyarwanda, agira ati : « Mu muryango umeze nk’uwacu wagize ubugome ndenga kamere muri kino gihe no mu gihe cyashize, kuko abawugize bagiye basimburana mu kuba abahohotewe no mu kuba abahohoteye abandi, kubera iyo mpamvu ubworoherane no kubabarirana ni ngombwa….Ntidushobora kubona ejo hazaza heza tutabwizanyije ukuri ngo tunige kubabarirana ».
Perezida Kagame we abibona ukundi, ari nayo mpamvu ashaka gucecekesha bwana Kizito MIHIGO nk’uko yacecekesheje madamu Victoire INGABIRE, na bwana Patrick KAREGEYA n’abandi benshi yishe cyangwa agafunga. Koko rero, Politiki ya KAGAME yakomeje kuba iyo kubuza Abahutu uburyo bwose bwo kwibuka ababo bishwe. Kuri we, ntibafite uburenganzira bwo kuririra ababo. Igikabije kurenzaho ni uko, muri porogaramu ya guverinoma yitwa “NDI UMUNYARWANDA” indirimbo ya Kizito ikomozaho, ubutegetsi bwa Kigali busaba Abahutu bose, n’abavutse nyuma 1994, gusaba imbabazi ku byaha byakozwe n’abo mu bwoko bwabo.
Perezida Kagame ntanatinya kwemeza ku mugaragaro ko arwanya iyo nzira y’amahoro ya bwana Kizito MIHIGO. Nyuma y’iminsi mike iyo ndirimbo yavuzwe haruguru isohotse, Perezida Kagame yarihanukiriye avuga ko we atari umuririmbyi, ko inshingano ye atari ugushimisha abantu bose.
NI AYAHE MIZERO Y’U RWANDA
Ishyano rigwiriye aba basore b’abacikacumu rirereka neza uwaba agishidikanya, ko u Rwanda rutazigera rugira amahoro n’ubwiyunge igihe cyose perezida KAGAME azaba akiri ku butegetsi.
Kuri we ubwiyunge bivuga irangira ry’ubutegetsi bwe bw’igitugu bushingiye ku gutanya Abanyarwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), no gushaka uwo yegekaho ibyaha bye byose.
Ku byerekeye iyo politike ye yo gushaka uwo agerekaho ibyaha, urugero rwa hafi ni ibirego bikomeye by’ubufatanyacyaha muri jenoside Kagame avuga ko abasirikare b’abafaransa bakoze, bikaba byaratumye u Bufaransa butohereza ababuhagararira mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida Kagame azi neza ruhare rukomeye afite mu byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe mu Rwanda no mu bihugu byo mu biyaga bigari by’Afrika kuva mu uw’1990. Niyo mpamvu atinya cyane ikintu cyose cyatuma Abanyarwanda bicara hamwe bakabwirana ukuri ku byago ndenga kamere byabagwiririye.
Kubera ibyo rero, uko u Rwanda rw’ejo hazaza ruzamera bizaterwa n’amahitamo y’abantu, ari Abanyarwanda ubwabo ari n’amahanga, kubyerekeye igice bazashyigikira. Ariko kubera ukuntu bigaragara neza ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame budashobora kubangikana n’amahoro n’ubwiyunge, uko guhitamo ntikwangombye kugorana.