ABACURUZI B’AMATA I NYANZA BABUJIJWE GUCURUZA
kuwa gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2013,mu kagari ka Mugandamure mu karere ka Nyanza Polisi yatangiye gufungira abacuruzi b’amata bahacururiza. Abafungiwe barazira ko baba baracuruje amata adafite ubuziranenge yateje uburwayi bwo mu nda abantu bagera kuri 48.
Amakuru ava I Nyanza ku muntu utashatse kwivuga amazina ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuva mu gitondo cyo kuwa gatanu police ya Nyanza yazindukiye I Mugandamure, ifata buri musore wese ucuruza amata, ikayamwambura igahita iyabogora(iyamena) ivuga ko atujuje ubuziranenge.
Amaduka yacuruzaga ayo mata nayo yahise afungirwa gukora ndetse n’amata bacuruzaga bahita bayabogora. Amaduka yabogorewe amata ni iduka rya Bangamwabo Yusufu,Sicyabayiro Asiya,Kavamahanga Hamada,Nyandwi Nuru, Nsengumuremyi Twaha, Nzibonera Ally, Sabiti, Jonathan na Kaniziyo.
Iduka rya Haji i Nyanza niryo ryonyine ryemerewe gucuruza amata
Iduka ryemewe gucuruza amata ni Havugimana Said ( Haji Entreprise)bakunze kwita Haji. Kugeza magingo aya iki gikorwa cyo kubogora amata kirakomeje. Polisi ikaba ibwira aba bacuruzi ko amata yabo atujuje ubuziranenge agomba kumenwa ndetse n’uwo babona ayacuruza mu ntoki bahita bayamena.
Abacuruzi b’aya mata kugeza ubu nibarafungurirwa ku buryo n’ibindi bacuruza bitari amata bigiye kwangirikira muri aya maduka yabo.
Murenzi Abdallah, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza
Mu gukurikirana iki kibazo twabajije umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah impamvu bamennye amata y’abaturage. Mu butumwa bugufi yatwoherereje kuri telefoni igendanwa,umuyobozi w’akarere ka Nyanza ,yagize ati”ku bufatanye na Minisante,RBS na RBC, hakozwe igenzura ku mitunganyirize y’amata muri bariya bacuruzi dusanga uwujuje ibisabwa n’ubuziranenge ari 1naho abandi basabwa kwitegura neza ngo babone gufungurirwa ariko batunganya amata kuri standards zikenewe hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaguzi”.
Aya makuru turacyayabakurikiranira.
Alphonse Munyankindi Imirasire.com