Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yakoreye mu murenge wa Kiyumba i Muhanga kuri uyu kane yanenze bamwe mu bayobozi badakemurira abaturage ibibazo ahubwo bagategereza ko ari we ugomba kuza kubibazwa. Nyuma y’ijambo rye perezida Paul Kagame yatanze umwanya ku baturage, uyu mwanya w’ibibazo utabaye muremure nkuko bikunze kuba hirya no hino mu ngendo ze, mu baturage baraho babiri muri bo babwiye umukuru w’igihugu ko bafite ibibazo byanze gukemuka uhereye mu nzego z’ibanze ari naho aba baturage baba umunsi ku munsi. Musabyeyezu Justin wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, wavuze mu izina ry’abandi baturage bafatanyije imirimo yo kubaka amateme y’umuhanda Rugendabari-Kibangu na Nyabinoni imirimo yarangira rwiyemezamirimo akabambura nyuma ngo Akarere ka Muhanga kakababwira ko kazabishyura none imyaka ikaba ibaye myinshi batabona amafaranga bakoreye. Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yabanje gusaba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ko asobanura impamvu abaturage batishyuwe bigategereza ko ari we baza kwiyishyuriza kandi ari bo bagombye kubirangiza kuko mu nshingano bafite harimo kwita ku bibazo by’abaturage. Perezida Kagame ati:’’ Abaturage bazajya bishyurwa cyangwa ibibazo byabo barangirizwe ari uko nje, ejo bundi ndi mukarere ka Nyabihu nahasanze abaturage bafite ibibazo nk’ibi. Mwe mubikoraho iki?’’ Umukuru w’igihugu yongeye gutunga urutoki ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) ko cyanze gushyira umukono ku gishushanyo-mbonera cy’Akarere ka Muhanga mu gihe cy’umwaka wose. Yavuze ko agiye kubikurikirana kugirango bamusobanurire impamvu ituma abantu bamara umwaka bategereje igikumwe (gutera igikumwe) kuri icyo gishushanyo kandi ari cyagombye kuba umuyoboro w’iterambere ry’Akarere. Usibye ibibazo bibiri byahabonetse abaturage bashimiye Umukuru w’igihugu intambwe amaze kugeza ku Rwanda aho benshi bagiye bigobotora ingoyi y’ubukene bamubwira ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho. MUHIZI Elisee |