GLPOST

Perezida Kagame yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryihutisha ubuhahirane bw’akarere


Perezida Kagame ubwo yageraga i Nairobi muri Kenya ejo kuya 01 Gicurasi (Ifoto/Perezidansi)

 

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzoroshya ubuhahirane mu bihugu by’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

 

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu koroshya ubucuruzi buzakorera muri Kenya bukaba bwiswe Kenyan National Electronic Single Window System.

 

Mu ijambo ry’umunota 1 Perezida Kagame yavuze akimara gutangiza ubwo buryo; yavuze ko ari umwe mu mishinga akarere kiyemeje gushyiraho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’akarere no koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane kandi ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi mishinga.

 

Perezida Kagame yatangije ubu buryo ubwo hari hagiye gutangizwa inama ya 5 yihutisha iterambere rya EAC binyuze mu muhora wa ruguru (north corridor) iri kubera muri Kenya aho Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye bagenzi be barimo perezida wa Uganda, uw’u Rwanda na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo uri gusaba ko igihugu cye cyaba umunyamuryango wa EAC.

 

Bitandukanye n’izindi nama 4 zabanje, iyi nama ya 5 yitabiriwe n’ahagarariye ibihugu by’u Burundi na Tanzania ariko ba perezida babyo bohereje ababahagarariye aho haje Minisitiri w’intebe wa Tanzania na visi perezida w’u Burundi.

 

Inzira y’umuhora wa ruguru ni umushinga wavuye mu bushake bw’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya aho igamije kwihutisha iterambere ry’akarere binyuze mu kubaka ibikorawa remezo, ubucuruzi, politiki n’ubukungu.

 

Iyi mishinga niyo yatumye ibimodoka bizana ibicuruzwa mu Rwanda bivuye Mombasa muri Kenya bitakimara iminsi 21 ikagabanuka kugera ku minsi 8 naho ibijya Kampala biva Mombasa bikaba ku minsi 18 ikagera ku minsi 5.

 

Ubu buryo bushya bwatangijwe na Perezida Kagame muri Kenya buzafasha mu kumenya aho ibicuruzwa bigeze mu mihanda no mu Nyanja, kudekarara imisoro kuri za gasutamo (custom clearance), kwishyurana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo hanakoreshwa uburyo bwa telefoni zigendanwa (mobile money) hamwe n’ikigo cy’igihugu cya Kenya cy’imisoro n’amahoro.

 

Nyuma y’uyu muhango, hakaba hakurikiyeho ibiganiro byo kureba aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa inshingano cyahawe mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’iterambere ry’akarere.

 

U Rwanda rukaba rwarashinzwe imishinga y’ikoreshwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga na viza imwe, guhuza za gasutamo, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, ibyo kugenzura no guhuza imikoreshereze y’ikirere.

 

Kenya na Uganda bikaba byarashinzwe imishinga irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza akarere, umuyoboro wa peteroli n’amashanyarazi.

 

Mu nama ya 4 iheruka yabereye i Kampala yahuriranye no gutangiza uburyo bwo gukoresha indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira ku banyagihugu bakomoka muri Kenya, Rwanda na Uganda kandi ubu bikaba byubahirizwa.

 

Exit mobile version