Ngoma : Hagaragaye ibimenyetso by’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana
Ubwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yari mu gikorwa cyahariwe iminsi 1000 y’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi, mu murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013 hagaragajwe ko harimo abana 28 barwaye bwaki kubera kutabona indyo yuzuye.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge batangaje ko impanvu iyi ndwara yibasiye umubare munini w `abana batuye muri uyu murenge ari uko hari ababyeyi usanga bafite inka ariko ntibahe abana babo amata ahubwo bakayagurisha, abandi ugasanga bahugira mu kunywa inzoga ntibabone umwanya wo gukorera Imiryango yabo ngo ibone ibyo kurya bifite intungamubiri zihagije.
Mu bindi byagaragajwe ni uko hari ikibazo cy`ubuharike no kubyara abana badashoboye kurera.
Mu kurwanya izo ndwara zituruka ku mirire mibi Minisiteri y`ubuhinzi n`ubworozi yoroje bamwe muri aba baturage bafite abana bagaragaza ibimenyetso by`indwara zituruka ku mirire mibi bahabwa inka za kijyambere 15, bigishwa uburyo bwo guteka indyo yuzuye, gukora akarima k’igikoni ndeste banatera ibiti by’imbuto.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w`Umurengewa Zaza, Kibinda Sebega Aimable, aganira na IGIHE yatangaje ko bafite inganba zitandukanye zizabafasha mu kurandura burundu iyo ndwara ikomoka ku miririre mibi.
Yakomeje avuga ko amasomo yose yigishijwe aba baturage mu buryo bwo kurwanya bwaki ngo bagiye kuyashyiramo imbaraga abaturage bose bakayamenye kuburyo buhagije.
Minisitiri Agnes kalibata, yamaganye abaturage badakora ahubwo bagahugira mukunywa inzoga ntibite ku miryango yabo, ababwira ko bagomba gukora bagakura amaboko mu mifuka kuko icyerekezo urwanda rufite ari uko buri muturage wese agomba gukora murwego rwo kwigira bagashaka icyabatunga bo n`imiryango yabo.
Minisitiri Kalibata yasabye abayobozi b’inzego zibanze gushyiramo ingufu iyo mibare y’abarwaye bwaki ikagabanuka.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata aha abana amata
Iyi gahunda yahariwe iminsi 1,000 y’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi imaze amezi atatu itangiye , ikaba ikorwa n`ibigo ndeste na Minisiteri zitandukanye.
Mu mezi make ashize, Akarere katangazaga ko mu mirenge ya Zaza, Jarama, na Rukumberi habarurwaga abana bagera kuri 80 bagaragaweho imirire mibi.
Abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye
Minisitiri Kalibata yahaye urugero abaturage ko bagomba gutera ibiti by’imbuto
Abatishoboye bahawe inka zo kubakamirwa