Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi 100%

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi (99.5%)

Inama Nkuru isanzwe y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yongeye kugirirwa icyizere, abanyamuryango bamwongera indi manda y’imyaka ine.

Mu nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, kuri Petit Stade i Remera, Perezida Paul Kagame yongeye kugirirwa icyizere ahundagazwaho amajwi n’abanyamuryango, yegukana uwo mwanya ku bwiganze bw’amajwi 99.5%, atsinze Sheikh Abdoulkarim Harerimana bahiganwaga. Ku banyamuryango 1957 batoye, Perezida Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 1948 na ho uwo bahiganwaga abona 5/1957.

 

Bazivamo Christophe na we yongeye kugirirwa icyizere, atorwa ku bwiganze bw’amajwi 1908/1953 angana na 97.6%, akaba yari na we mukandida umwe rukumbi kuri uwo mwanya.

 

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ni Ngarambe Francois wakomeje kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ku bwiganze bw’amajwi 1905/1953 ni ukuvuga 97.5%, atsinze uwo bahiganwaga Rwaka Claver wabonye 39/1953 ni ukuvuga 1.9%.

 

Hatowe kandi abahagarariye urubyiruko batanu muri Komite Nyobozi, abegukanye imyanya ni Wamara Wilson, Mukobwa Justine, Uwamariya Francine, Dr Utumatwishima Abdallah na Nteziryayo Aloys.

 

Hatowe n’abakomiseri 12 nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uyu munsi. Abehukanye imyanya ni Dr Rutaremara Tito, Musoni James, Dr Habumuremyi Pierre Damien, Gasamagera Wellars, Mukasine Marie Claire, Bayingana Robert, Mukandutiye Speciose, Sheikh Harerimana Abdoulkarim, Mukaruriza Monique, Amb. Rugwabiza Valentine, Dr Karemera Joseph na Mwiza Esperance. Aba 12 batoranyijwe mu bakandida 23 bari batanzwe.

 

Byari biteganyijwe ko hanatorwa abagize Komite Ngenzuramyitwarire ndetse na Komite Ngenzuzi, ariko abanyamuryango bumvikana ko abayigize bazatorwa na Komite Nyobozi, aba ariyo begurira ubwo bubasha.

 

Mu gutanga abakandida, buri wese yari afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa se akamamazwa n’abandi. Abagize Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi batorerwa manda y’imyaka ine, ariko nta mubare wa manda uteganyije batagomba kurenza.

 

 

anthere@igihe.rw

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo