Perezida Museveni yasabye ubwami bwa Buganda kutivanga muri Politiki

 

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni akaba yarasabye ubwami bwa Buganda kutivanga muri politiki kuko ngo byabangamira inshingano zabwo zo gusigasira umuco.Ibi akaba yarabivuze ubwo yasubizaga ubu bwami bwa Bugande amasambu 213 ku munsi w’ejo,igikorwa cyabereye muri perezidansi Entebe nk’uko ushinzwe itumanaho mu biro bya perezida Sarah Kagingo yabitangarije urubuga rwa Chimpreport.

 

Museveni yakomeje asobanurira abantu ko icyari cyarateye kwamburwa ni uko ubwami bwari bushamikiye kuri Potitike nk’uko byari bikubiye mu Itegeko Nshinga ryo mu mwaka w’1993 na 1995 nyuma ryaje guhindurwa risaba ko ubwami ko butagomba kwivanga muri Politike ko ahubwo bwa kwibanda ku mu muco, aho yatanze urugero rw’abami bo mu gihugu cy’Ubuyapani ko batajya bivanga mubibazo bya Politiki , ibyo bituma nta makimbirane abaho hagati y’ubwami n’ubuyobozi.

 

Nyuma ‘yakomeje ashimangira ko nta mpamvu y’uko ubwami bwa kwivanga mu by’ amashyaka ya Politiki, cyangwa mubuyobozi muri rusange, abibutsa ko bo bagomba kujya baririmba indirimbo iranga umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba no kwitabira ibikorwa uwo muryango ubahamagarira kuko ari ingirakamaro nubwo baba abagande cyangwa Baganda ngo bagomba kwibuka ko ari Abanyafurika kandi ari naho ahazaza hashamikiye.

 

Akaba yarashoje avuga ko abavuga ko kuba asubije ubwami iyi mitungo ari mu rwego rwo gushaka intsinzi mu matora akaba yavuze ko ibi ntaho bihuriye kuko leta yari ifite iyi mitungo y’ubwami kuva mu mwaka w’1966 ,ngo ibintu byasubijwe ubwami bibufitiye akamaro kuko bizatuma bwiyukaba nk’uko bikubiye mu masezerano yari yagiranye n’umwami Kabaka.

 

Yongeraho ko adashaka ko hagira abaturage babigenderamo aho yavuze ko muri aya masambu harimo atuwe n’abaturage gusa ngo impande ebyiri zizicara zikareba uko zakemura ikibazo kuko Leta ya Uganda yo yemera gutanga ikiguzi aho kugirango abaturage babigenderemo.

 

Ubwami bwa Buganda mubari babugize hari harimo abitwa Abanyala,, Abaruli n’abandi , abari bahagariye ubwami ,bari barangajwe imbere na Sendaula Emmanuel umuyobozi wungirije wa Karere ka Katiikiro

 

Mudandi Frank

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo