Polisi ya Kagame batekinitse byinshi ariko aho bukera urupfu rwa Rwigara rurabahama!

Ese Polisi ya Kagame yaba yarabuze umuntu uzemera kwikorera umusaraba akemera ko ariwe wagonze Rwigara? Basigaye barasa bagahusha cyangwa batekinika tukababaza ibibazo bo bagahitamo kuruca bakarumira. Amezi atatu agiye gushira Polisi yivugiye ko bafite uwagonze Rwigara none ntibaramutwereka, ntibaramugeza mu no mu nkiko. Ariko ejobundi nibabona umuyuda wemeye kumira bunguri ibyo bamupakiyemo, uzasanga birukankiye mu binyamakuru na za televiziyo ngo dore uwagonze Rwigara. Twizere ko ari Paul Kagame cyangwa Jack Nziza bazatwereka!

 

Iyumvire nawe aho polisi ya Kagame yiyemerera k’urubuga rwa DMI “Igihe.com” ko uwagonze Rwigara ari mu maboko yabo ko ariko yahahamutse ko adashobora kuvuga. Turashimira Radiyo Itahuka yahise ifata aya majwi ikayatangaza imaze kubona ko Igihe.com na DMI bashatse kuyanyonga. Muribeshya ntabwo muzakomeza GUTEKINIKA abanyarwanda ngo tubemerere!

 

 
Igihe nikigera dore umwe mubo tazaryoza iby’urupfu rwa Rwigara. CSP Twahirwa we, amahirwe usigaranye nayuko wakwitandukanya n’agatsiko ukajya ku ruhande rwabashaka ko imiborogo y’ abana ba Kanyarwanda ihagarara.

 

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo