Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Damas Gatare yatangaje ko ubuyobozi bwa Polisi bwirukanye abapolisi mirongo irindwi n’umunani bakurikiranyweho uruhare mu bukorwa bya Ruswa. ACP Gatare avuga ko ibi biri mu rwego rwo guca Ruswa mu gihugu ariko bihereye muri Polisi. Umwaka ushize hari abandi Bapolosi barirukanywe nabo bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa bya Ruswa kandi beretswe itangazamukuru. Gatare avuga ko Polisi yafashe ibyemezo bikomeye byo guca Ruswa n’ibindi byaha ndetse ko hakajijwe ingamba zo gucunga imikorere y’Abapolisi n’abandi bakozi b’uru rwego. Polisi y’igihugu yirukanye aba bakozi bayo mbere y’uko igihugu cyizihiza umunsi wo kwibohora uzahururirana no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 14 Polisi y’igihugu imaze ibungabunga umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo. ACP Gatare Damas avuga ko n’ubwo hari intambwe nziza yatewe mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, mu gihugu hakigaragara ibyaha birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, no gufata abana n’abagore ku ngufu. Aba ba bapolisi birukanywe bazakurikiranwa n’amategeko. Itegeko rihanisha abahamwe n’icyaha cya Ruswa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi cyangwa gutanga ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’ebyiri n’icumi cyangwa byombi. The New Times UMUSEKE.RW |