Yanditswe kuya 6-11-2013 – Saa 08:41′ na <b_gh_author>Ange de la Victoire Dusabemungu
U Rwanda ruratangaza ko rufite icyizere ko nyuma y’aho M23 ihagarikiye imirwano na Leta ya Kinshasa ubu noneho iyo Leta ya Congo ifatanyije n’ingabo za Loni bagomba kwerekeza amaso ku mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mubasize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba yarakunze gushinja FDLR kugendera ku ngenga bitekerezo ya Jenoside
Abayobozi b’u Rwanda bitabiriye inama yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo yahuzaga ibihugu byibumbiye mu muryango w’iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) ndetse n’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), bavuze ko hemejwe ingabo za FARDC zifatanyije na burigade ya Loni bagomba gutangira guhashya FDLR nindi mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu
Iyo nama yarigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari rigeze ; ayo masezerano akaba yarasinyiwe Addis Ababa muri Ethiopia muri Gashyantare 2013.
Avugana n’ikinyamakuru The New Times, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega nawe wari muri iyo nama yavuze ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko FDLR igomba kwirukanwa muri Congo.
Ambasaderi Karega yagize ati“Abayobozi bari mu nama bemeranyije ko ingufu zakoreshejwe harwanya M23 arizo zigomba guhashya FDLR ; abarwanyi bayo bagomba kwamburwa intwaro ndetse bakanacyurwa.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo nawe witabiriye iyo nama yemeje ayo makuru avuga ko FDLR igiye guhashywa.
Ati “Inama ya ICGLR na SADC yasabye MONUSCO guhashya FDLR nk’ikibazo cyihutirwa !”. Akaba yarabyanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.
Congo nayo ikaba yaravuze ko igisirikare cyayo giteganya igitero cyo guhashya FDLR nk’uko byatangajwe ku wa kabiri n’umuvugizi wa Leta Lambert Mende.
Ati “Na mwanya numwe usigaye mu gihugu cyacu wagenewe umutwe uwariwo wose witwaje intwaro utemewe n’amategeko”. Akomeza avuga ko M23 yari intangiriro n’indi mitwe ikaba igiye gukurikiraho.
Ati “Ubu basimbuwe na FDLR, tugiye gutangira kubambura intwaro.”
Avuga ko n’ibindi bitero bizakurikira bizahangana nindi mitwe irimo ADF-NALU, FNL, LRA n’iyindi.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba nawe yarashinjije Leta ya Kinshasa gukomeza gucumbikira imitwe irwanya ibihugu bituranyi nayo ndetse mu minsi ishize ubwo Congo yakurikiranga M23 ingabo za FARDC zashinjwe kurasa ku butaka bwa Uganda ahitwa Kisora bituma hafatwa icyemezo gikomeye cyo koherereza ingabo n’intwaro zikomeye ku mupaka uhuza Conga na Uganda. Ibi kandi byanabaye ku Rwanda narwo rwoherereza ingabo n’intwaro ku mupaka uhuza Congo n’u Rwanda hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu n’abagituye.
Source: igihe.com