GLPOST

Radio Itahuka: “NDI UMUNYARWANDA CYANGWA NDI UMUHUTU NI GAHUNDA NYABAKI?”

https://www.glpost.com/wp-content/uploads/2013/10/NdiUmunyarwandaCgNdiUmuhutu.mp3?_=1

Mme Jeannette Kagame kandi ku yindi nshuro yabwiye abagize umuryango Unity Club ko iyi gahunda ari iyo gufungura ibiganiro, kuvuga ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kwimakaza umuco wo kwemera ibyo wakoze akavuga ko intego ya mbere ya Unity club ari ukwimakaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge bakaba bakwiye gutera ingabo mu bitugu uru rubyiruko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi: Ubwo Kiliziya ya Sainte Famille y’imyaka  100 yasabye Kiliziya Gatorika n’andi matorero gushyigikira no kwigisha abayoboke Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho yavuze ko kuba umunyarwanda atari kuba utuye u Rwanda gusa ahubwo ari ukugira imyumvire iranga ubunyarwanda.

Ati“Genocide yakorewe abatutsi yatewe n’amacakubiri yageze n’aho bamburwa ubumuntu bakitwa amazina y’ibikoko, bityo “Ndi umunyarwanda”igamije guhamagarira abanyarwanda bose gusasa inzobe ku mateka yabaranze, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kubaka ubumwe

Hon Eduard Bamporiki umuyobozi wa “Arts for Peace” Mu karere ka Nyamasheke tariki 24/09/2013 Mu buhamya yahaye urubyiruko, Hon Bamporiki yagaragaje agahinda n’ipfunwe yagiye agira ryatewe no kubona n’amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikozwe n’abo mu bwoko bw’abahutu (akomokamo) barimo n’abo mu muryango we; bityo ngo akaba yariyumvagamo ikimwaro cyo kuba ari umuhutu kuko jenoside yakozwe mu izina ry’abahutu bayikorera abatutsi

.Rucagu  Boniface umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, yabaye ho kubera ubuyobozi bubi bwari buri ho icyo gihe bwayishoyemo abanyarwanda kuko  bwemeye kubiba amacakubiri, ivangura n’irondakoko mu bana b’u Rwanda ndetse akavuga ko Genocide yatewe n’uko bamwe mu banyarwanda  babaye ibisahiranda kubera umururumba,ubusambo, inda nini bemera kuyoborwa n’amacakubiri

Exit mobile version