Rayon Sports imaze gutsinda ikipe ya Kagame na FPR 2-1. Amaherezo n’ igitugu cya Kagame kizatsindwa!

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda APR FC 2-1

 

Nyuma y’ uko havuzwe byinshi kubera icyemezo cyari cyafashwe cyo gusubikwa k’umukino wa Rayon Sports na APR FC nyuma hakabaho kwivuguruza ugasubizwaho, uyu mukino usize Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1.

Uyu mukino wahuruje ibihumbi n’ ibihumbi higanjemo abakunzi ba Rayon Sports dore ko abafana batangiye kwinjira kuva mu masaha yak are cyane mu gitondo kandi umukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda n’igice.

 

Iyi niyo kipe ya Rayon Sports yabanjemo
Iyi niyo kipe ya Rayon Sports yabanjemo

 

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'ikipe ya APR FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya APR FC

 

Igice cya mbere cyatangiye ubona Rayon Sports irusha ingufu cyane ikipe ya APR FC kuko wabonaga yataka kurusha APR. Ibi byatumye Mwiseneza Djamal bita Petit Jimmy abona igitego cya mbere cya Rayon Sports nacyo cyaje guhita cyishyurwa, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2- 1 kuko myugariro wa Rayon Sports Sibomana Abouba yaje gutsinda ikindi ku ishoti rikomeye cyane yatereye kure. […]

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo