GLPOST

RDC: ABAGISHYIGIKIYE M23 BAKOMEJE GUHARABIKA FDLR.

3 décembre 2013

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi tariki ya 2 ukuboza2013, yavugaga ko hari imiryango igera kuri 800 yahunze akarere ka Bwito, kubera ko bari babonye inzandiko zibatera ubwoba, kandi ngo abazanditse ngo biyitaga abarwanyi ba FDLR. http://radiookapi.net/actualite/2013/12/02/nord-kivu-800-familles-se-refugient-kanyabayonga-pour-fuir-les-rebelles-rwandais-des-fdlr/

Abasirikari ba FDLR ngo ntibigeze baba ahitwa i Bwito, havugwa na Radio Okapi ko abaturage bahunze iterabwoba rya FDLR

Ikaze Iwacu ikimara kubona aya makuru yakoze ubushakashatsi, kubera ko hari hamaze iminsi hari agahenge mu turere twahoze twarigaruriwe na M23, ndetse n’ahandi M23 n’imitwe yari iyishamikiyeho bajyaga bagaba ibitero. Umunyamakuru wacu yabanje kuvugana n’abaturage bo muri ako karere ka Bwito, bamubwiye ko hari umutekano, ko nta basirikari ba FDLR bahari, kandi ko na mbere hose batigeze bahaba.

Umunyamakuru wacu kandi yavuganye n’abasirikari ba FARDC bafite ibirindiro i Kanyabayonga, aho abo baturage bahunze i Bwito bagiye gukambika, batubwira ko abaturage bahunze kubera ubwoba gusa ko i Bwito hari umutekano usesuye. Abasirikari ba FARDC babwiye umunyamakuru w’Ikaze Iwacu ko abahunze ari abo mu bwoko bw’abatutsi, ngo ako gace ka Bwito gatuwe n’abatutsi benshi kandi ngo bari bashyigikiye M23. Ngo ntibitangaje rero ko bahora bikanga andi moko cyane cyane abahutu, kubera ko igihe M23 yari igihari, abasirikari bayo bahoraga bica abahutu.

Ikindi abasirikari ba FARDC babwiye Ikaze Iwacu nuko hari n’abasirikari ba Mai Mai Tcheka, bakwiye imishwaro, bahunze i Pinga, kubera ko MONUSCO yagiye kubahiga, bakaba bari kugenda bahahamura abaturage, babasaba kubahisha, ababyanze bakabakangisha ko bazabica.

Umunyamakuru wacu kandi yashoboye kuvugana na FDLR, nayo ihakana ko nta basirikari bayo bari i Bwito. FDLR ivuga ko abanditse izo nyandiko, ari abantu bagambiriye guharabika isura yayo, bafite umujinya ko M23 bari bashyigikiye yatsinzwe, none bakaba bifuza ko FDLR nayo yaraswa, izizwa ko iri gukora ibikorwa by’iterabwoba. FDLR ivuga ko itajya na rimwe igirira abaturage nabi, ahubwo irabatabara. FDLR kandi ivuga ko atari ubwa mbere isura yayo iharabikwa, kubera ko guharabika ari yo ntwaro FPR na Paul Kagame bahisemo gukoresha, kubera ko bari barigaruriye akarere kanini ka Kivu y’amajyaruguru, bigatuma nta wundi umenya amakuru ahabera, keretse uwahawe uruhushya na FPR akajya kuhasura.

Ukurikije ibyo FDLR ivuga, nibyo perezida wa Congo Joseph Kabila aherutse kuvuga i Goma ubwo yahuraga n’abaturage bo muri uwo mugi, usanga ko nubwo M23 yatsinzwe, intambara itararangira, igihe cyose abayishinze bagihari. Iyi niyo mpamvu Joseph Kabilaa Kabila, yabwiye abasirikare be, ndetse n’abaturage ko batagomba kwirara ko Paul Kagame, akomeje gahunda ye yo kugumya agaba ibitero muri Congo.

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version