GLPOST

RDC: ABASIRIKARI BENSHI BA M23 BAFATIWE I BUNAGANA.

Amakuru arimo agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Bunagana mu ngabo za FARDC, aravuga ko nubwo ingabo za M23/RDF zakoze uko zishoboye ngo zihunge, hasigaye benshi batashoboye kwambuka umupaka, waba uwa Uganda cyangwa uw’u Rwanda. Kandi birumvikana. Nubwo Perezida Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda ari inararibonye mu gucenga amahanga, ubu birabagoye cyane kuba bahisha ibihumbi by’ingabo biri kubahungiraho.

Bertrand Bisimwa wayoboraga M23/RDF yambukiye ku mupaka wa Bunagana yerekeza Uganda, ari kumwe na Ali Musagara wari ushinzwe urubyiruko. Inzego z’umutekano za Uganda zabangiye ko binjirana imodoka bari bazanye.

Niyo mpamvu bahisemo ko bamwe baba ibitambo, kugira ngo hambuke gusa ababo b’inkoramutima zajyaga zibasahurira umutungo wa Congo. Nkuko twabibatangarije, ubu uwahoze ayobora M23, Bertrand Bisimwa, yamaze kwishyira mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda. Bisimwa yari kumwe na Ali Musagara, wari ushinzwe urubyiruko muri M23/RDF.

Uyu niwe Ali Musagara, wari ushinzwe urubyiruko muri M23/RDF, akaba yahunganye na Bertrand Bisimwa.

Ubu twandika iyi nkuru ingabo za congo, FARDC zimaze kwigarurira ikigo cya gisirikare cya Bunagana, hakaba hafatiwemo abasirikare benshi cyane ba M23 gusa, kubera ko aba RDF bo, abenshi basubiye mu Rwanda. Ikindi nuko n’utundi duce twari tugisigayemo ingabo za M23, tumaze kwigarurirwa na FARDC.

iyi karita yabereka aho imirwano yabereye

Aha twavuga nka Rwanguba, Kabindi, Tshengerero (ha handi FPR yari iherutse kohereza familles zirenga 200 ngo zijye kuhatura. Ubu bashobora kuba bahitanywe n’imirwano, cyangwa bongeye guhunga). Kuri iyi saha ya 12:40, imirwano iri kubera hafi ya paroisse ya Jomba. Biracyazaaaaaaa.

Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version