GLPOST

RDC: Bunagana iri mu maboko ya FARDC.

12:00: Inkuru nziza yasesekaye, Bunagana iri mu maboko ya FARDC.

Ubu n’ukuvuga ko nta mugi n’umwe wa Congo M23/RDF basigaranye ku butaka bwa Congo. N’umukuru wa MONUSCO, Martin Kobler, niko abyemeza, aho yaraye abwiye akanama gashinzwe amahoro ku isi ko M23 nk’umutwe wa gisirikari warangiye. Mu Rwanda RDF yumiwe, ubwoba ni bwose, intore aho ziri ku isi hose ngo zitegereje ko ya yindi izisumbya kwica izibwira ikigomba gukurikiraho. Reka twe tubabwire igikurikira ntibirirwe bategereza ubutumwa buvuye mu Rugwiro: U Rwanda rugiye kubohozwa mu maboko y’abicanyi.

Nkuko twabivuze haruguru, ONU nayo yemeje ko umutwe wa M23 utakiriho, ubwo hasigaye RDF. Ibi bisobanura ko ya macenga ya Museveni na Paul Kagame i Kampala, arangiye nk’ubufindo. Banyarwanda, mufungure amaso n’iby’i Kigali bizarangira nk’ubufindo, mwitegure, hato mutazatungurwa muvuga ngo ntimwari mubizi. Agapfa kaburiwe n’impongo.

10:00: Ya nkuru nziza twababwiraga iregereje. Abasirikari ba M23/RDF birutse bavuye mu mugi wa Bunagana, nta n’imirwano ikomeye yabaye, kubera ko ingabo za FARDC zari zabagose, bahitamo gukizwa n’amaguru, kugira ngo batahashirira. Aba ofisiye bakuru ba M23/RDF, bari bakomeretse nka Kazarama JMV, umuvugizi wa gisirikari, nibo bavanywe mbere i Bunagana, ngo bakaba bimuriwe mu bitaro byo mu Ruhengeri.

M23/RDF bakeka ko kujya mu ishyamba ngo bakarwana ibyo bita gerila, hari icyo byazabagezaho. Bashobora kuba bibeshya cyane, kubera ko ahubwo intambara igiye gusubira aho yaturutse, ariho I KIGALI.

6:20: Baravuga mu kinyarwanda ngo aho abagabo basezeraniye niho bahurira. Nkuko ejo twari twabibabwiye ko ingabo za Congo ziyemeje kugarura Bunagana bitarenze uyu munsi, ahubwo ubanza n’umunsi utaza kugeraho. Amakuru dukesha intumwa zacu muri Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko ubu umugi wa Bunagana wamaze gushiramo abasirikari ba M23/RDF.

Bamwe bahungiye rwihishwa mu Buganda, abandi berekeza mu Rwanda. Abagihanyanyaza, kugira ngo bacire inzira ababo bahunga, birunze mu misozi ya Runyoni, na Mbuzi ku mupaka w’u Rwanda. Abaturage batuye mu duce, ingabo za M23/RDF ziri guhungiramo, nabo bari guhita bahunga, kugira ngo izo nkoramaraso zitabivugana. Ubu bahungiye Ntamugenga no ku ishuri ry’amashuri abanza rya Nzirimwe. FARDC bamaze kuzenguruka Bunagana. Mu kanya haratangazwa inkuru nziza. Biracyazaaaaaaa…

Murebe uko FARDC zirangajwe imbere na Col Mamadou Moustapha, zinjiye mu kigo cya Rumangabo:

Muri Kibumba ingabo za Congo zavumbuye ibyobo, inkoramaraso za M23/RDF zari zaratabyemo abasivili zishe zibaziza uko bavutse:

Murebe uko TV5 yatangaje amakuru y’intambara yabaye ejo ku ya 28 ukwakira:

Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version