RDC: M23 nibabanze bumvikane hagati yabo mbere yuko na Congo yemera gusinya nabo.

Umutwe wa politiki wa M23 wahagaritse umwe mu bahoze bawuhagarariye mu biganiro by’ amahoro biyihuza na Leta ya Kinshasa I Kampala muri Uganda.

Uyoboye itsinda rya M23 mu biganiro bimaze amezi arenga 11 I Kampala Rene Abandi yatangaje ko Museveni wari uhagarariye ishami ry’ ububanyi n’ amahanga muri M23 yahagaritswe nyuma y’ aho bigaragariye ko akorera inyungu ze bwite kurusha uko akorera ishyaka.

Rene Abandi yagize ati”Museveni yari amaze kuba umuntu wishakishiriza indamu ndetse n’ akazi tumuhagarikikije amaze kwerekana ko yiteguye no gukorana na Leta ya Kabila.

Icikwamo kabiri muri uyu mutwe ritangiye kuba mu gihe abarwanyi bawo bagera ku 1000 n’ umugaba wabo mukuru wabo Gen.Makenga bahungiye I Kampala aho abatari bacye amaso yaheze mu kirere barindiriye ishyirwaho umukono ku masezerano hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Museveni ahagaritswe muri M23 ;nyuma y’ ibaruwa yanditswe na Perezida w’ uyu mutwe wa Politiki,Bertrand Bisimwa ku italiki ya 18 Ugushyingo 2013.

Museveni ahagaritswe mu gihe hari amakuru agera kuri Rushyashya.net yavugaga ko Perezida wa Congo-Kinshasa Joseph Kabila yigeze guha Gen.Sultani Makenga amadorari y’ amanyamerika agera ku bihumbi 150 kugira ashyire hasi intwaro.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo