Nyuma y’itsindwa ry’umutwe wa M23/RDF, imitwe hafi ya yose yitwara gisilikare iri mu burasirazuba bwa Kongo yafashwaga na Kagame ikomeje kugenda irambika intwaro hasi igashyira amaboko hejuru kuko inkunga yahabwaga na Kagame itagishobora kugera kuri iyo mitwe naho FDLR ikaba ihamagarira abanyarwanda urugamba rwo kwibohoza bashize amanga !
Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 11/11/2013, umutwe w’abarwanyi ba Raie Mutomboki, umutwe washinzwe na Kagame Paul muri Kongo kugira ngo urimbure impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bahungiye muri Kongo warambitse intwaro hasi , abarwanyi b’uwo mutwe bishyira mu maboko y’ingabo za Kongo. Ntabwo ari Mutomboki gusa yashyize intwaro hasi kuko na Mai-Mai Kifuafua ikorera mu karere ka Wanyanga nayo yashyize intwaro hasi , abarwanyi bayo bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.
Kuwa gatandatu taliki ya 9/11/2013 nibwo umutwe wa Cheka uzwi cyane mu bugizi bwa nabi bwo guhiga no kwica impuzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bahungiye Kagame Paul muri Kongo washyize amaboko hejuru, usaba leta ya Kongo gufata abarwanyi bawo ikabashyira mu ngabo za leta y’icyo gihugu. Icyo kifuzo cy’uwo mutwe leta ya Kongo yagiteye utwatsi, isobanurira abarwinyi b’uwo mutwe ko bagomba gusubizwa mubuzima busanzwe abakoze ibyaha bakazakurikiranwa n’ubutabera .
FDLR yo irahamagarira abanyarwanda bose urugamba!
FDLR ntabwo ikangwa n’inkuba n’imiyaga ihinda ivuga ko ngo ingabo za ONU zigomba kuyirwanya, yiteguye kurwanira uburenganzira bwayo n’ubw’abanyarwanda bose bavukijwe n’ingoma y’itugu ya Paul Kagame ; dore uko itangazo FDLR yatugejejeho ribivuga :
Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti z’ u Rwanda, murabona ko Paul Kagame n’agatsiko ke bagejeje u Rwanda aharindimuka; aho we ubwe yise « muteremuko ».
Ni mwishyire hamwe mwumve ko umwanzi w’abanyarwanda ndetse n’aka karere k’Ibiyaga bigari by’ Afurika atari umuhutu, umutwa, umututsi, (nubwo Kagame n’agatsiko ke batemera amoko kandi ari kamere, idakuka, we ajijisha avuga ko ubwoko ari « Ndi umunyarwanda ». Ubu si ubwoko, mumenyeko ntawiha cyangwa ngo yihakane ubwoko bwe), ahubwo ari ingoma ngome ya Paul Kagame na FPR ye, tugomba kurwanya twivuye inyuma.
Muzi ko Paul Kagame na FPR, bimakaje ikinyoma, akarengane, itera bwoba, ishimuta ryabo batavuga rumwe, kwica rubozo, gukenesha bamwe no kwicisha inzira karengane mu ntambara bashoza zitagira impamvu, gufungira abantu ubusa, kuniga demukarasi, kwimakaza politiki ya mpatsibihugu, kubuza amashyaka ya politiki gukora mu bwisanzure, kuniga itangazamakuru n’ibindi tutarondoye muzi neza.
None rero banyarwanda, ibyo mubyamagane, mubyime amatwi, mwumve ko ABACUNGUZI bari mu mashyamba ya Congo natwe turi hano imbere mu gihugu turi kimwe mu bisubizo by’ibibazo bya bene kanyarwanda. Mwumve ko imbaraga, ubwitange bwacu tugaragaza, nta kindi bimaze uretse kurengera abana b’u Rwanda. ABACUNGUZI biyemeje gufata intwaro, kugira ngo barengere mwese abanyarwanda mutsikamiwe.
Niyo mpamvu dusabye Kagame Paul na FPR ibi bikurikira:
· 1.Gufungura urubuga rwa politiki, amashyaka agakora mu bwisanzure.
· 2.Kwemera ibiganiro n’abo batavuga rumwe bose.
· 3.Kwemera ko Demukarasi ishinga imizi mu Rwanda.
· 4.Gufungura nta mananiza kandi mu maguru mashya imfungwa za politiki, nka Madamu Victoire INGABIRE, Me Bernard NTAGANDA, Deo MUSHAYIDI n’abandi.
Bitaba ibyo tukazabifungurira ibindi bikazamubazwa.
Bikorewe i Muhanga
Ku wa 09/11 / 2013
Col ZIRIMWABAGABO Jean Claude
Ubwanditsi
Source: Veritasinfo