GENERAL KAKULE LAFONTAINE NAWE YIYEMEJE GUSHYIRA INTWARO HASI
Uyu mu chef wa Mai Mai wibera mu mashyamba mu gace kitwa Bunyatenge muri teritwari ya Lubero aherutse kohereza intumwa ze i Kinshasa, ngo zijye kubwira leta ko yiyemeje kwishyira mu maboko ya FARDC. Izo ntumwa ze ziyobowe n’uwitwaHilaire Kombi, undi mu Mai Mai, nawe wari warabiciye muri Lubero, akaba aherutse gushyira imbunda hasi tariki ya 11 ukuboza 2013.
Gen Lafontaine
General Lafontaine yatangiye urugamba rwe ashinga umutwe witwaga PARECO, wavutse urwanya CNDP icyo gihe yari iyobowe na Laurent Nkunda. Nyuma y’amasezerano ya 23 Mars 2009, Lafontaine yinjiye mu ngabo za leta, ariko nyuma yongera kwigumura. Lafontaine yashinjaga leta ya Kinshasa ko ihora yinjiza abanyarwanda muri FARDC, ndetse no mu zindi nzego za leta, we yita ubugambanyi.
Mu kiganiro Lafontaine yahaye RADIO KIVU1, yavuze ko ubu noneho ngo yumva yizeyeko leta ivuga ukuri, kubera ko yivugiye ku mugaragaro ko itazongera kwinjiza ingabo z’abanyarwanda muri FARDC. Lafontaine yavuze ko yongeye kwibutsa ko yamaganiye kure ivanga ry’ingabo (MIXAGES) no kwinjizwa mu ngabo (Intégration), kubera byabaga ari ingabo z’u Rwanda zinjizwaga mu za RDC.
Ku kibazo kerekeye kuba yiyemeje gushyira intwaro hasi, kandi FARDC iri gutegura ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka za Mai Mai, FDLR, ADF/NALU n’indi…Lafontaine yasubije ko ari bwo bwa mbere FARDC yiyemeje kurwanya ku buryo budasubirwaho CNDP-M23, ubwo rero we akaba abona bitakiri ngombwa ko akomeza gufata intwaro, kubera ko akazi yakoraga, FARDC iri kugakora neza.
Gusa avuga ko agitegereje ko intumwa ze zigera i Kinshasa, akumva uko zakiriwe, n’uburyo leta izabitaho, kugira ngo koko nawe yemere kwizera ibyo abategetsi b’i Kinshasa bavuga. « Inshuro nyinshi bagiye batwizeza ibintu byinshi amaso agahera mu kirere ».
ABANYA RUTSHURU BARACYARIRIRA BENE WABO BISHWE NA M23
Ibikomere byasizwe n’intambara ya M23 biracyashengura abaturage ba Rutshuru na Kiwanja. Umwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto (Motard) agira ati: » Bizadukomerera cyane kwibagirwa amahano M23 yadukoreye ». Uwo musore waganiriye na Radio Kivu 1, ari ku muhanda Rutshuru-Kiwanja ku wa mbere tariki ya 16 ukuboza 2013, yerekanye inkovu afite ku kaboko ke k’ibumoso, yatewe n’abasirikari ba M23 bamwishe urubozo, igihe bamushimutaga bakajya kumukubitira mu kigo cya Rumangabo.
Ku muhanda Rutshuru-Kiwanja
Ngo M23 yamuzizaga igitero Mai Mai Nyatura yahoze ihanganye na M23 muri Kiwanja, yagabye ku birindiro bya M23 hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2013. Icyo gihe Mai Mai Nyatura yahitanye abasirikari benshi ba M23, ndetse mu gitero kimwe, Sultani Makenga yarasiwemo arakomereka cyane. Nyuma y’aho rero, M23 yiraye mu baturage irica, irakubita, nta gutoranya mu rwego rwo kwihorera.
Undi mu motard washimuswe na M23, umuryango we wamenye ko yapfuye ku cyumweru gishize. Guhera mu kwakira k’uyu mwaka, Sieur Charusi, wari warezwe na M23 ko yari atunze imbunda, yagiye gufungirwa i Rumangabo. FARDC zimaze kwigarurira Rutshuru mu mpera z’ukwakira, ntiyigeze aboneka, umuryango we wakomeje gutegerza uraheba, none nyuma y’amezi abiri y’ikiriyo, na nubu uyu muryango uracyaririra umuhangu wabo batazigera kubona ukundi.
Muri make amahano ya M23 aracyashengura abanyarutshuru, tutibagiwe n’ihahamuka riterwa n’ibikorwa by’ubwicanyi abaturage benshi bagiye banyuramo.
IKIGO CYA RUMANGABO KIZAGIRWA INZU NDANGAMURAGE Y’INTAMBARA YO MU BURASIRAZUBA BWA CONGO
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse i Goma aravuga ko kimwe mu bigo bya gisirikari binini ku isi, cyubatswe n’ababiligi mu myaka ya za 1950, mu gace ka GISIGARI muri teritwari ya Rutshuru, kigiye kugirwa inzu ndangamurage y’intambara. Ibi bikaba ari ubwa mbere hazaba bahayeho inzu nk’iyi muri Congo.
Ikigo cya Rumangabo
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa ICCN (INSTITUT CONGOLAIS POUR LA CONCERVATION DE LA NATURE), Cosma Wilungula, Joseph Kabila niwe wafashe iki cyemezo. Iyo nzu ndangamurage izakusanyirizwamo ibintu byose bishaje byerekana uko intambara zose zabereye mu burasirazuba bwa Congo zagenze, ni ukuvuga amafoto, amafilimi ndetse n’amajwi (audio).
Amahano yose yakozwe na M23, muri izo ntambara, ndetse no mu kigo cya Rumangabo ubwacyo azagumaho gutyo, nta wugize icyo ahinduraho. Twibutse ko ikigo cya Rumangabo kiri hagati muri pariki ya Virunga, ni mu karere k’imisozi miremire, ibibaya, n’ibishanga, haba kandi n’ingagi zo mu misozi miremire (gorilles des montagnes). Nkuko bitangazwa n’umuyobozi gakondo wo muri ako gace, ngo ababiligi bahisemo kubaka icyo kigo, kubera ko babonye ari ahantu stratégique, kandi heza cyane gukorera ubukerarugendo. Ikigo cya Rumangabo ababiligi bacyubatse hagati ya 1952 na 1956.
Perezida Mobutu wa Zaïre, ubu yabaye RDC yari yarahubatse ishusho nini cyane bitaga« Monument de reconnaissance ». Niho kandi yari yarashyize ishuri ryo kwigisha abasirikari ba Zaïre bambaraga ingofero z’icyatsi ( Les berrets verts), nyuma ahagana mu myaka ya za 1980, hagizwe ishuri ry’abasirikari bambaraga ingofero zitukura (les Berrets rouges).
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr