Ubwo umutwe wa M23/RDF wafataga umujyi wa Goma, abanyamakuru babajije Perezida Kabila ingamba afite zo kurwanya uwo mutwe ; maze atanga igisubizo cye munteruro imwe gusa , yagize ati : « M23/RDF tuzayirwanya dukoresheje inzira za politiki,iza diplomasi n’igisilikare ; izo nzira nituzikomatanya uko ari eshatu zizatanga umusaruro » . Abantu benshi bafashe icyo gisubizo cya Kabila nk’urwenya ,ariko iyo witegereje neza usanga inzira yafashe ariyo itumye M23/RDF itsindwa ruhenu kugeza naho ibisigazwa byayo bikomeza kwicagaguramo mu mahanga yashyinguwemo.
Kuwambere taliki ya 11/11/2013 leta ya Kongo yanze gushyira umukono kunyandiko isoza ibiganiro leta ya Kongo yagiranye n’umutwe wa M23/RDF. Kongo yavugaga ko inyito yiyo nyandiko yakwitwa « Itangazo » cyangwa se « Imenyeshwa » ry’isenywa ry’umutwe wa M23/RDF, naho uwo mutwe ukavuga ko inyito yayo yaba « Amasezerano » y’ibiganiro leta ya Kongo yagiranye na M23/RDF. Kongo yavugaga ko idashobora kugirana amasezerano n’umutwe utakibaho kandi uwo mutwe waramaze gutangaza ko wisenye nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisilikare , Kongo rero ikavuga ko itagirana amasezerano n’umutwe utakibaho.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2013 ; nibwo abayobozi b’umutwe wa M23 bahungiye muri Uganda basubiranyemo havuka ibice bibiri bihanganye, igice kimwe kandi kivuga ko gishyigikiwe na benshi mubari abayoboke ba M23/RDF kiyobowe n’umunyamabanga uhoraho wa M23/RDF Bwana Serge Kambasu Ngeve, cyatangaje ko kitandukanyije n’intagondwa z’abayobozi n’abarwanyi ba M23/RDF badashaka kumvira leta ya Kongo kandi baratsinzwe. Kambasu n’igice kimushyigikiye cya M23/RDF yatangaje ko yiteguye gushyira umukono ku« itangazo » ritangaza isenywa rya M23/RDF nk’uko Kongo ibyifuza maze bagataha mu gihugu bakubahiriza ibyifuzo by’ubuyobozi. Kambasu yibajije mubyukuri uko bizagendekera abarwanyi b’umutwe wa M23/RDF niba badashyize umukono kubyifuzo bya leta ya Kongo kandi baratsinzwe, yagize ati : « ntabwo dushaka gufatwaho ingwate n’agatsiko gashaka guhagarika ibintu byose kugira ngo amahoro ataboneka muri Kongo ».
Nk’uko veritasinfo ibikesha radiyo mpuzamahanga ya BBC mu rurimi rw’igifaransa , leta ya Kongo yahise itangaza ko yiteguye gusubira i Kampala kugira ngo ishyire umukono ku « itangazo » rivuga irangira ry’umutwe wa M23/RDF. François Muamba wari uyoboye intumwa za leta ya Kongo muri ibyo biganiro, yavuze ko inyandiko isoza ibyo biganiro itanga umusozo uvuga ko umutwe wa M23/RDF watsinzwe hakoreshejwe imbaraga za gisilikare , ko intambara itarangijwe n’ibiganiro by’amahoro. M23/RDF yo ikaba yarashakaga ko handikwa ko intambara yarangijwe n’ibiganiro !
Nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisilikare, abarwanyi ba M23/RDF n’abayobozi bayo ba gisivili bahungiye mu gihugu cya Uganda, mbere y’uko batsindwa ruhenu leta ya Kongo yari yasabye umutwe wa M23/RDF gutangaza ko ushyize intwaro hasi, abarwanyi bawo bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo noneho umutwe wa M23/RDF ukabaho nk’umutwe wa politiki, bitaba ibyo M23/RDF ikazarwanywa gisilikare kandi yatsindwa ikabura byose ! Umujyi wa Bunagana umaze gufatwana FARDC nibwo M23/RDF yavuze ko ihagaritse imirwano ngo kugira ngo ibiganiro yagiranaga na Kongo bishobore kugenda neza, ariko mubyukuri bwari uburyo bwo kurinda ububiko bw’intwaro bwari i Chanzu na Runyoni. Icyo kifuzo cya M23/RDF leta ya Kongo yagiteye utwatsi, ahubwo imirwano irakomera kuburyo M23/RDF yatakaje ibirindiro byayo byose ihungira mu Rwanda no muri Uganda isize inyuma amatoni menshi cyane y’intwaro zari mu bubiko bwa Chanzu na Runyoni.
Leta ya Kongo imaze gutsinda M23/RDF kurugamba rwa gisilikare , abahanga mubya politiki ba Kongo bateze umutego wa rugondihene mu rwego rwa politiki umutwe wa M23/RDF ndetse n’igihugu cya Uganda cyari gishyigikiye uwo mutwe kandi ari nacyo muhuza w’ibiganiro! Kongo yasabye abayobozi b’umutwe wa M23/RDF kwandika itangazo kandi bakarishyiraho umukono, bagatangariza isi yose ko umutwe wa M23/RDF wisenye, uko Kongo yabibasabye niko babikoze ubwo baba baguye mu mutego wa politiki wo kutagira ikindi kintu basaba leta ya Kongo kuko nta buryo byari gukorwamo kandi umutwe wari kubisaba utakibaho ! Ni muri urwo rwego amahanga yose yakoraniye i Kampala kuwa mbere, na Leta ya Uganda irambura amakoti n’impapuro ngo bagiye gushyira umukono ku masezerano arangiza intambara hagati y’umutwe wa M23/RDF na leta ya Kongo.
Mu gihe abanyacyubahiro bose bari bipanze,nibwo intumwa za Kongo zamenyesheje ba nyakubahwa ko igihugu cya Kongo kitaje gushyira umukono kumasezerano ko ahubwo kije gushyira umukono ku itangazo rivuga urupfu rwa M23/RDF ! Uganda yari yizeye ko igiye gutahana ishema ryo kwitwa umuhuza warangije intambara yaguye mu kantu, Kongo nayo ivuga ko nta muntu usinyana n’umutwe utakibaho,intumwa za Kongo zagiraga ziti : «None se umuntu washyira umukono ku masezerano yo kurangiza intambara yaba ari nde kandi umutwe wa M23/RDF utakibaho n’abawuyoboraga aribo bivugiye ko bawusenye ? » Ngiyo intsinzi ya nyuma mu bya politiki leta ya Kongo yakubise ku musaraba w’imva ya M23/RDF !
Ni ngombwa kumenya ko intambara atari politiki ahubwo ari imwe mu nzira zo gukora politiki ; ntabwo ushobora gukora intambara uri ikiragi ngo uzatsinde !!
Ubwanditsi
Source: Veritasinfo